skol
fortebet

Police FC yatsinze Musanze ihita iyobora urutonde rwa Shampiyona

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo hakomezaga imikino y’umunsi wa 4 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League aho ikipe ya Police FC ariyo iyoboye urutonde nyuma y’aho yatsinze Musanze igitego 1-0 cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 75 w’umukino mu gihe AS Kigali yatsindaga Gicumbi ibitego 4-0. Nubwo yatangiye shampiyona itsindwa na Etincelles FC ibitego 3-1,Police FC yahise yisubiraho ndetse ikaba imaze gutsinda imikino 3 yose yakurikiyeho aho byayihaye amahirwe yo kuyobora urutonde rwa (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo hakomezaga imikino y’umunsi wa 4 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League aho ikipe ya Police FC ariyo iyoboye urutonde nyuma y’aho yatsinze Musanze igitego 1-0 cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 75 w’umukino mu gihe AS Kigali yatsindaga Gicumbi ibitego 4-0.

Nubwo yatangiye shampiyona itsindwa na Etincelles FC ibitego 3-1,Police FC yahise yisubiraho ndetse ikaba imaze gutsinda imikino 3 yose yakurikiyeho aho byayihaye amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 9.

Ku rundi ruhande ikipe ya AS Kigali yari ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo cya Kigali I Nyamirambo,yanyagiye Gicumbi ibitego 4-0 byatsinzwe na Frank Kalanda,Ndarusanze Jean Claude,Ntwari Evode na Niyonzima Ally.

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya APR FC mu buryo butavuzweho rumwe ndetse bigatuma umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise ahagarikwa imikino 4,AS Kigali yanyagiye Gicumbi ihita itanga ubutumwa bw’uko uyu mwaka nayo ifite gahunda kuri iki gikombe cya shampiyona.

Ikindi cyagaragaye muri uyu mukinoni ikarita yahawe kapiteni wa Gicumbi FC Uwingabire Olivier akanga kuva mu kibuga aho byasabye abakinnyi bagenzi be kumukuramo.

Undi mukino wabaye ,ikipe ya Miroplast yari imbere y’abakunzi bayo yanganyije 0-0 na Bugesera FC mu mukino warangiye Miroplast ifite abakinnyi 10 aho Rwigema Yves yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita umukinnyi wa Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa