skol
fortebet

Polisi yasanze umurambo mu nzu y’umukinnyi w’ikipe ya Arsenal

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

Umurambo w’umugabo wasanzwe mu nzu y’umukinnyi w’ikipe ya Arsenal,Mohamed Elneny iherereye mu mujyi wa Mahalla Al-Kubra mu gihugu cye cy’amavuko cya Misiri.

Sponsored Ad

Polisi iri gukora iperereza ryimbitse kuri uyu murambo nyuma yo guhamagarwa na se wa Elneny wawubonye muri iyi nyubako bwa mbere.

Ikinyamakuru cyo mu butaliyani Gazetta cyatangaje ko se wa Mohamed Elneny yahise ahamagara polisi nyuma yo kubona uyu murambo muri iyi nzu irimo kubakwa.

Polisi ntirabasha kumenya izina ry’uyu mugabo wishwe,icyamwishe ndetse n’impamvu yaba yishwe.

Elneny ni umwe mu bakinnyi bakina hagati mu ikipe ya Arsenal ariko utagira amahirwe yo kubanza mu kibuga ariyo mpamvu bivugwa ko muri iyi mpeshyi ashobora gusohoka muri iyi kipe akerekeza ahandi.

Elneny amaze imyaka 3 mu ikipe ya Arsenal,yayikiniye imikino 89 gusa ayitsindira ibitego 2 gusa.


Polisi yasanze umurambo mu nzu ya Elneny mu Misiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa