skol
fortebet

Portugal yakuye abakinnyi 10 bayifashije gutwara Euro 2016 muri 23 izakoresha mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi 10 bari mu ikipe ya Portugal yatwaye Euro ya 2016,ntibahamagawe n’umutoza Fernando Santos ubwo yatangazaga 23 azitabaza mu gikombe cy’isi kigiye kubera mu Burusiya.

Sponsored Ad

Abakinnyi nka Andre Gomes, Eder, Renato Sanches,Eliseu,Nelson Semedo na Nani bari mu mazina akomeye yaraye abuze amahirwe yo kuzinjira mu ndege izaba itwaye abakinnyi ba Portugal mu gikombe cy’isi kibura iminsi 28 kugira ngo gitangire mu Burusiya.

Abakinnyi 10 bafashije Portugal gutwara Euro ntibazerekeza mu gikombe cy’isi

Umutoza Fernando Santos yavuze ko akazi ke ari uguhamagara abakinnyi bahagaze neza aho guhamagara kugira ngo ashimishe buri mukinnyi wa Portugal ariko ababajwe no kuba hari abakinnyi yasize bamufashije kwegukana Euro no kubona itike y’igikombe cy’isi.

Eder watsinze igitego cyahaye Portugal Euro ntiyahamagawe

Portugal iyobowe na kizigenza Cristiano Ronaldo,iherereye mu itsinda B aho iri kumwe na Espagne, Morocco na Iran.

Abakinnyi 23 bahamagawe:
Abanyezamu:
Anthony Lopes (Olympique Lyonnais), Beto (Goztepe), Rui Patricio (Sporting)

Ba Myugariro: Bruno Alves (Rangers), Cedric Soares (Southampton), Jose Fonte (Dalian Yifang), Mario Rui (Napoli), Pepe (Besiktas), Raphael Guerreiro (Borussia Dortmund), Ricardo Pereira (Porto), Ruben Dias (Benfica).

Abo hagati: Adrien Silva (Leicester), Bruno Fernandes (Sporting), Joao Mario (West Ham United), Joao Moutinho (AS Monaco), Manuel Fernandes (Lokomotiv Moscow), William Carvalho (Sporting).

Ba rutahizamu: Andre Silva (Milan), Bernardo Silva (Manchester City), Cristiano Ronaldo (Real Madrid), Gelson Martins (Sporting), Goncalo Guedes (Valencia), Ricardo Quaresma (Besiktas)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa