skol
fortebet

Premier League: Lampard yabonye amanota 3 ya mbere,Manchester United na Arsenal zitsindwa mu buryo bugayitse cyane

Yanditswe: Saturday 24, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Chelsea FC,Frank Lampard,yabonye amanota 3 ya mbere nyuma y’aho atsindiye Norwich ibitego 3-2 mu gihe Manchester United na Arsenal zitwaye nabi mu mukino w’umunsi wa 3 wa Premier League.

Sponsored Ad

Chelsea yabimburiye abandi gukina umunsi wa 3 wa Premier League,Yafashije umutoza wayo Frank Lampard kuryoherwa n’intsinzi ya mbere nk’umutoza wayo ubwo yatsindira Norwich ibitego 3-2 iwayo.

Chelsea yatsindiwe na Tammy Abraham watsinze ibitego 2 na Mason Mount mu gihe ikipe ya Norwich yo yatsindiwe na Cantwell na Pukki.

Ikipe yagayitse cyane ni Manchester United yatsindiwe mu rugo na Crystal Palace ibitego 2-1 mu mukino yitwaye nabi ku buryo bugaragara.

Crystal Palace yari itaratsinda Manchester United na rimwe muri Premier League,yakoze amateka iyisanga iwayo iyitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Jordan Ayew na Patrick Van Aanholt mu gihe icy’impozamarira cya Manchester United cyatsinzwe na Daniel James.

Ku munota wa 70 ikipe ya Manchester United yabonye penaliti yatewe na Marcus Rashford ikubita igiti cy’izamu ivamo.

Umukino wa nyuma w’umunsi wahuje ikipe ya Arsenal yari yasuye Liverpool imaze igihe iyinyagira bikabije.

Arsenal yatsinzwe itaragera mu kibuga kuko umutoza wayo Unai Emery yapanze abakinnyi mu buryo butanyuze benshi mu bakunzi bayo,by’umwihariko ubwo yakinishaga umwana muto Joe Willock wari hasi cyane.

Arsenal yakinnye yugarira cyane,yaruhijwe imbaraga na Liverpool mu kibuga hagati bituma itsindwa ibitego 3-1.

Nicolas Pepe wari wahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga bwa mbere,yabonye uburyo bwiza bwo gufasha Arsenal kubona igitego cya mbere,ubwo yacengaga Joel Matip asigarana n’umunyezamu Adrian wenyine,ntiyabasha gutsinda igitego.Uyu musore yagerageje gutera mu izamu inshuro nyinshi ariko imipira ikajya hanze.

Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa 41 ku gitego cyatsinzwe na Joel Matip ku mupira wari uvuye muri koloneri yatewe neza na Trent Alexander Arnold.

Mu gice cya kabiri Liverpool yaje ihagaze neza bituma ihita ibona igitego cya kabiri ku munota wa 49 gitsinzwe na Mohamed Salah kuri penaliti yamukoreweho ubwo David Luiz yamukururiraga mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 58,Mohamed Salah yatsinze igitego cya 3 nyuma y’aho Mohamed Salah yasigaranye na Luiz aramucenga asigarana n’umunyezamu Leno aramutsinda.

Umutoza Emery wari wapanze nabi ikipe by’umwihariko ku bakinnyi babiri barimo Dani Ceballos na Willock bitwaye nabi cyane,yinjije mu kibuga Lacazette,Torreira na Mkhitaryan basanzwe babanza mu kibuga,bituma Arsenal yongera kubona imbaraga.

Ku munota wa 85 nibwo Lucas Torreira yaboneye Arsenal igitego cy’impozamarira ku munota wa 85.

Benshi mu barebye uyu mukino bavuze ko uyu mutoza wa Arsenal yakagombye kuba yabanje mu kibuga aba basore 3 binjiye basimbura kuko byari kuyifasha kwitwara neza birenzeho.

Amakipe yose yasuye ku munsi wa 3 wa premier League 2019/2019 yose yatsindiye hanze uretse Arsenal yatsinzwe na Liverpool.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa