skol
fortebet

PSG yahaye akazi gakomeye Liverpool mu mikino ya UEFA Champions League

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool yaraye itsindiwe ku kibuga cya Parc des Princes mu mujyi wa Paris n’ikipe ya PSG bituma ijya mu ihurizo rikomeye ryo kuzahura na Napoli igomba gutsinda byanze bikunze kandi ku kinyuranyo gishimishije.

Sponsored Ad

Liverpool ntiyaraye ihiriwe I Paris kuko yatsinzwe ibitego 2-1 na PSG bituma urugendo rwayo rwo kugera muri 1/16 rugorana dore ko ku munsi wa nyuma w’amatsinda isabwa gutsinda Napoli iyoboye n’amanota icyenda igitego 1-0 cyangwa ikinyuranyo cy’ibitego 2, kuko niyinjizwa igitego bizayigora cyane.

Iri tsinda C ririmo imibare myinshi ku makipe 3 aririmo,kuko Liverpool izakira Napoli ishaka kuyitsinda ngo igire amanota 9 dore ko magingo aya ifite 6 inyuma ya PSG ya 2 ifite 8 izahura na Crvena Zvezda ku munsi wa nyuma.

Ibitego bya PSG byatsinzwe na Juan Bernat ku munota wa 13 na Neymar ku munota wa 37 mu gihe Liverpool yatsindiwe na James Milner kuri penaliti ku munota wa nyuma w’igice cya mbere.

Kugeza ubu amakipe 12 niyo yamaze kubona itike yo kwerekeza muri 1/16, arimo FC Barcelona,FC Porto,Real Madrid,Schalke 04,Juventus,Manchester United,AS Roma,Manchester City,Ajax,Bayern Munich,Atletico Madrid,Borussia Dortmund.

Uko Imikino y’umunsi wa 5 w’amatsinda yaraye igenze:

Atletico Madrid 2 - 0 Monaco
Borussia Dortmund 0 - 0 Club Brugge
PSV Eindhoven 1 - 2 Barcelona
Tottenham Hotspur 1 - 0 Inter
Paris Saint-Germain 2 - 1 Liverpool
Napoli 3 - 1 FK Crvena Zvezda
Lokomotiv Moscow 2 - 0 Galatasaray
FC Porto 3 - 1 Schalke 04





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa