skol
fortebet

PSG yamaze kugura umukinnyi ukomeye muri Manchester United

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint Germain yamaze gusinyisha umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Manchester United,Ander Herrera,kugira ngo aze gufatanya n’abasitari bayo barimo Neymar na Kylian Mbappe.

Sponsored Ad

Ander Herrera wageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2014,ntiyongerewe amasezerano n’iyi kipe ariyo mpamvu yahisemo kwerekeza I Paris gukomerezayo ruhago mu mpeshyi ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Ander Herrera ni umwe mu bakinnyi bazwiho kwitanga mu kibuga ndetse no gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ye ibone intsinzi.

Ikipe ya Manchester united irifuza kugabanya abakinnyi bakuze ariyo mpamvu yahisemo kurekura Ander Herrera kugira ngo ahe umwanya abakinnyi bashya yiteguye kuzazana mu mpeshyi.

Ikinyamakuru RMC Sport cyavuze ko Athletic Bilbao nayo yifuzaga kwisubiza Ander Herrera,ariko yahageze itinze isanga PSG yamaze kumusinyisha.

Ntabwo Herrera w’imyaka 29 arasinya amasezerano muri PSG gusa yamaze kumvikana nayo imbanzirizamasezerano aho ngo byitezwe ko azayisinyira imyaka 4 cyangwa 5.



Ander Herrera yamaze kumvikana na PSG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa