skol
fortebet

PSG yanze amamiliyoni n’abakinnyi 3 bakomeye yahawe na Real Madrid kuri Neymar Jr

Yanditswe: Thursday 22, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG ikomeje gutera benshi urujijo kubera ukuntu yanze akayabo ka miliyoni 100 z’amayero n’abakinnyi 3 barimo Gareth Bale, James Rodriguez na Keylor Navas yahawe na Real Madrid kugira ngo ibahe Neymar Jr ikanga.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu bufaransa cyavuze ko PSG yateye utwatsi iki kiguzi cya Real Madrid buri wese abona ko kiri hejuru.

Neymar Jr yabwiye PSG ko adashaka kuzongera gukinira PSG ariyo mpamvu atagaragaye mu mikino 2 ya mbere ya Ligue 1 iyi kipe imaze gukina.

Real Madrid na FC Barcelona barashaka Neymar Jr ukora imyitozo muri PSG ariko ntakine imikino y’iyi kipe yamuguze akayabo ka miliyoni 222 muri FC Barcelona mu myaka 2 ishize.

Umutoza wa PSG yavuze ko bazarekura Neymar Jr igihe cyose bazaba babonye umusimbura we Paulo Dybala.

Ibitekerezo

  • mutubabarire mutubarize abatanga uburenganzira kuri za company za bet impamvu batajya bakurikirana izo company kuko zitwiba tukabura aho tubariza urugero batubarize iyi yaje vuba yitwa gorillagames.africa ukuntu umuntu abikuza amafaranga akamara iminsi itanu ataramugeraho? nigihe baba bazamwishyura muraba mukoze kuko turimo turimwa uburenganzira bwacu pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa