skol
fortebet

PSG yatsindiye Manchester United ku kibuga cyayo bituma Solskjaer atakarizwa icyizere n’abafana

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yaburaga abakinnyi bayo benshi igenderaho yasanze Manchester United yari yuzuye ku kibuga cyayo Old Trafford iyihatsindira ibitego 2-0,mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

PSG itahabwaga amahirwe menshi kubera kubura Cavani,Neymar na Thomas Meunier babanza mu kibuga,yeretse Manchester United ko igifite akazi kenshi ko kwiyubaka nyuma yo kuyitsindira Old Trafford ibitego 2-0.

Benshi mu bafana ba Manchester United, bari bafitiye icyizere umutoza wabo Ole Gunnar Solskjaer kubera ukuntu yari amaze iminsi atsinda yikurikiranya,batashye bababaye cyane ndetse bavuga ko ari mwiza ariko ataragera ku rwego rwo gutoza ikipe ikomeye nka Manchester United.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’imikinire mibi ku mpande zombi zirimo gutakaza imipira bya buri kanya,amakosa menshi yavuyemo amakarita y’umuhondo ndetse no kudasatira izamu cyane.

Manchester United yari imbere y’abafana bayo ntiyabashije gufatirana ikipe ya PSG yatinze kwinjira mu mukino,kuko ba rutahizamu bayo barimo Anthony Martial na Rashford batigeze babasha kumenera mu bwugarizi bwa PSG.

Manchester United yahuye n’uruva gusenya ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira ivunikisha Martial na Lingard baje gusimburwa na Mata na Sanchez mu gice cya kabiri.

Uku gusimbuza kwa Manchester United ntacyo kwayimariye kuko PSG yaje mu gice cya kabiri yariye karungu niko kuyisatira karahava.

Nyuma y’igitutu gikomeye PSG yashyize kuri ba myugariro ba Manchester United,ku munota wa 53 yafunguye amazamu ku gitego cya Presnel Kimpembe waciye mu rihumye ubwugarizi bwa Manchester United agatsindisha ukuguru kuri koluneri yari itewe neza na Angel Di Maria.

PSG yakomeje kotsa igitutu Manchester United igenda ibona counter attack nyinshi ariko umunyezamu De Gea ayibera ibamba.

PSG yasonze inkota mu rubavu rwa Manchester United ku munota wa 60,ubwo Kylian Mbappe yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 60 ku mupira mwiza cyane yahawe na Angel Di Maria.

Manchester United ntiyigeze igaragaza inyota yo gushaka ibitego,kuko mu mukino wose yateye ishoti rigana mu izamu rimwe kandi yari imbere y’abakunzi bayo.

Manchester United yarangije umukino ari abakinnyi 10, kuko Paul Pogba yahawe amakarita abiri y’umuhondo yamuviriyemo itukura,bizatuma asiba umukino wo kwishyura.

Nubwo umutoza yari aamze iminsi 55 ari mu buryohe bwo gutsinda umusubirizo,yaraye atakaje icyizere cya bamwe mu bafana bavugaga ko bamutegereje ku mikino ikomeye irimo n’uyu yaraye atsinzwe na PSG.

Ole wari umaze kwitwara neza mu mikino 11 aho yatsinze 10 akanganya 1,yongeye guha icyizere Manchester United yari hafi guhanurwa ku manga na Jose Mourinho,gusa iki cyizere yari afitiwe cyajemo agatotsi nyuma yo kunanirwa guhagama PSG yari ifite ibibazo byinshi mbere y’uyu mukino.

Bizaba ari akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera I paris kuko Manchester United isabwa gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo igere muri ¼ cy’irangiza.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa