skol
fortebet

PSG yiteguye kurekura abakinnyi 5 bakomeye kugira ngo ibone Neymar (Amafoto)

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ikomeje urugamba rwo gushaka umunya Brasil ukinira ikipe ya FC Barcelona Neymar ibintu bimaze iminsi bivugwa cyane mu bitangazamakuru by’I burayi aho ngo yiteguye kurekura abakinnyi bayo 5 bari bayifatiye runini kugira ngo itazagerwaho n’ibihano UEFA ifatira amakipe kubera gusohora amafaranga menshi mu kugura abakinnyi aruta ayo binjije (Financial fair play ).
Iyi kipe yamaze kwemera gutanga miliyoni 195 z’amapawundi muri Barcelona, yiteguye (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ikomeje urugamba rwo gushaka umunya Brasil ukinira ikipe ya FC Barcelona Neymar ibintu bimaze iminsi bivugwa cyane mu bitangazamakuru by’I burayi aho ngo yiteguye kurekura abakinnyi bayo 5 bari bayifatiye runini kugira ngo itazagerwaho n’ibihano UEFA ifatira amakipe kubera gusohora amafaranga menshi mu kugura abakinnyi aruta ayo binjije (Financial fair play ).

Iyi kipe yamaze kwemera gutanga miliyoni 195 z’amapawundi muri Barcelona, yiteguye kurekura abakinnyi bayo bakomeye barimo Angel Di Maria,Hatem Ben Arfa,Blaise Matuidi,Serge Aurier, Marco Verratti na Lucas Moura.

Urebye ibiciro aba bakinnyi bafite baramutse basohotse muri iyi kipe ya PSG bagurwa akayabo ka miliyoni 200 bityo bigafasha iyi kipe kwishyura FC Barcelona nta kibazo kibayeho aho ndetse bivugwa ko mu minsi mike dushobora kumva uyu munya Brasil yasinye nkuko biri kwemezwa n’ibinyamakuru bikomeye I Burayi.

Amafoto y’abakinnyi PSG yifuza kugurisha kugira ngo ibone Neymar:

1.Lucas Moura

2.Blaise Matuidi

3.Angel Di Maria

4.Marco Verratti

5.Serge Aurier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa