skol
fortebet

Rachid Leo wari kapiteni wa Lydia Ludic Academic ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Myugariro wa LLB wari na Kapiteni wayo Rachid Leo biravugwa ko yaraye asinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 kugira ngo ayifashe ku ruhande rw’iburyo rwanairanye nyuma yo kugenda kwa Makenzi.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha abanyamakuru b’I Burunsi abitangaza,uyu myugariro yarangije kwemerenya na Rayon Sports igisigaye ni ukubitangariza abakunzi bayo.

Rachid Leo wari kapiteni wa LLB yamaze kwerekeza muri Rayon Sports nkuko byatangajwe n’abanyamakuru bo mu Burundi

Nkuko abanyamakuru bo mu Burunsi babitangaje,uyu musore yaraye asinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 ndetse agomba gutangira imyitozo muri iyi kipe.

Rachid Leo wigaragaje mu mikino LLB yahuyemo na Rayon Sports irimo CAF Champions League ndetse no muri CECAFA Kagame Cup bigatuma ashimwa n’abayobozi ba Rayon Sports,yamaze kuyerekezamo aho mu masaha make biraza gutangazwa.

Rachid aje gukomeza ubwugarizi bwa Rayon Sports cyane uruhande rw’iburyo rwabuze uruyobora nyuma y’aho Makenzi wari warigaruriye imitima y’abafana yerekezaga muri Gor Mahia abamusimbuye barimo Ndacyayisenga Jean d’Amour,Manzi Thierry na Nyandwi Saddam ntibabashe kuhitwara neza.

Ibitekerezo

  • Ariko umuntu ugura abakinnyi muri RS azi icyo ashaka? Murabura kugura Rutahizamu w’umunyamahanga mukazana abarinda izamu kandi mu Rwanda buzuye? Ubwo se niba mu Rwanda tutanafite abarinda izamu Rutahizamu we azavahe? Reba rero nitujya gupanga 3 babanza mu kibuga aho gushyiramo abataha izamu tukarinda.

    Niba ari uko bimeze, ubwo hari abanyamahanga bazajya basimburana ku gatebe kandi ubundi bose baba baraguzwe atari abasimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa