skol
fortebet

Rafael Da Silva yatangaje impamvu ikomeye yatumye abura ibitego mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 23, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva umaze muri Rayon Sports amezi 6 yavuze ko impamvu yatumye atabona ibitego mu ikipe ya Rayon Sports ari ukubera kutamenya indimi zikoreshwa mu Rwanda ndetse no kuba kure y’umuryango we.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirekire yahaye Radio 10, Jonathan Rafael da Silva yayibwiye ko yagowe cyane no kuba kure y’umuryango we ariyo mpamvu muri aya mezi asaga 6 amaze mu Rwanda,yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe gusa muri shampiyona.

Yagize ati “Gukina mu Rwanda byarangoye kubera ko ntazi indimi ndetse no kuba nari kure y’umugore wanjye n’umuhungu wanjye.”

Uyu munya Brazil yavuze ko ari ubwa mbere yari akinnye ari kure y’umuryango we ariyo mpamvu yagowe no gutsinda ibitego byinshi ngo kuri ubu yari atangiye kumenyera.

Rafael da Silva uvuga igi Portuguese gusa, yavuze ko uko yakiriwe n’umutoza ndetse na komite ya Rayon Sports byamufashije kumenyera mu Rwanda.

Jonathan Rafael da Silva yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ifite umwihariko w’uko abafana bayo bayiherekeza aho igiye hose mu gihe iwabo muri Brazil,abafana bafana amakipe yabo iyo yakiniye mu rugo gusa.

Da Silva w’imyaka 27, yavuze ko amasezerano ye agiye kurangira ndetse yiteguye gusubira iwabo akazategereza icyo azabwirwa n’umuhagarariye.

Tariki 1 Ukuboza 2018 nibwo uyu rutahizamu yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yemererwa gukinira Rayon Sports kuva tariki 12 Ukuboza 2018 ariko ntiyahiriwe n’urugendo rwe kuko yabuze ibitego ndetse agongwa n’itegeko ry’abanyamahanga ryatumye imikino yo gukina iba mike kuri we.



Da Silva yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe muri shampiyona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa