skol
fortebet

Rafael Jonathan da Silva yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports yitabiriwe n’abafana benshi

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunya Brazil, Rafael Jonathan da Silva w’imyaka 27 uherutse kugera mu Rwanda aje gufasha Rayon Sports mu busatirizi,yakoze imyitozo ya mbere imbere y’abafana benshi bari baje kumureba.

Sponsored Ad

Rafael yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 Saa kumi zuzuye ndetse areba umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-1,yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo Taliki ya 03 Ukuboza 2018, kugira ngo afashe iyi kipe kwitwara neza.

Rayon Sports yibanze cyane ku myitozo yo kongerera ingufu abakinnyi. Nyuma abakinnyi bagabanywamo amakipe 2, bakina iminota 30 bakinira mu gice cy’ikibuga.Rafael yagaragaje ko ari umukinnyi ukinisha ubwenge bwinshi ndetse akaba azi guhagarara neza mu mwanya wa ba rutahizamu , kumenya gusaba umupira no kuwutanga.

Abakinnye umukino wa Kiyovu SC wose ntabwo bakoze imyitozo myinshi kuko bari bagifite umunaniro.

Nyuma y’imyitozo, Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul yibukije abakinnyi ko iyo batsinzwe baba bababaje abantu benshi bityo bakwiriye kwisubiraho aho abakinnyi bemeje ko barangaye ariko bagiye kwisubiraho bagatsinda imikino isigaye bakarangiza imikino ibanza bari ku isonga.

Muvunyi yabwiye abakinnyi ko imishahara yabo itazongera gutinda ndetse bagiye kujya bahemberwa igihe nta munsi urenzeho guhera muri uku Ukuboza.






Amafoto:Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • NI UKURI ABAKINYI BAJYE BASENYERA UMUGOZI UMWE BIBUKEKO IYO BATSINDA BABA BARI KWAGURA ISOKO RYABO HANZE RWOSE MUBAHEMBERE IGIHE KANDI MUJYE MUBABA HAFI BAKINNYI NAMWE MUHARANIRE ISHEMA RYANYU RWOSE KUBURYO BIBA AKARUSHO KURI BURI UMWE WESE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa