Kigali

Rafael Nadal ari kuririmbwa ku isi yose kubera ibyo yakoreye abaturage bo muri Majorca batewe n’umwuzure wahitanye abarenga 10 [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 1790

Nimero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis, Rafael Nadal ari guca ibintu kubera amafoto n’amashusho ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga,ari gukoropa amazu y’abaturage bo mu gace ka Majorca atuyemo ndetse yacumbikiye mu ishuli rye ryigisha Tennis abasizwe iheruheru n’umwuzure wangije byinshi mu ijoro ryo ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Rafa yafashwe amashusho ari gukoropa zimwe mu nzu z’abaturanyi be zari zuzuyemo ibyondo ndetse zimwe zasenywe n’uyu mwuzure ukomeye wangije aka gace ka Majorca.

Rafael Nadal yahise atumira abaturage basizwe iheruheru n’uyu mwuzure ukomeye kuza gucumbika mu ishuli rye ryigisha umukino wa Tennis aho benshi mu baturanyi be bahise baza bamugana.

Kugeza ubu biravugwa ko abantu 10 bamaze gupfa nyuma y’uyu mwuzure ukomeye watwaye amazu,amamodoka ndetse ukomeretse benshi kuko bamwe mu bantu batembanywe n’amazi barakomereka cyane.

Nadal yashimwe na benshi kubera ibyo yakoreye abaturage bo muri Majorca

Mu bantu bapfuye bamenyekanye barimo Abongereza babiri bari mu kigero cy’imyaka irenga 70 bari mu modoka,uyu mwuzure ukaza ukabatembana,ubwo berekezaga kuri Hoteli.

Nadal w’imyaka 32 yahaye bamwe mu baturage inkweto kugira ngo bajye gukoropa amazu y’abaturanyi babo nawe abibafashamo nkuko amashusho yashyizwe hanze na AS ari gukwirakwizwa hiry no hino abigaragaza.

Nadal abinyujije kuri Twitter yihanganishije aba baturanyi be ndetse acumbikira abarenga 100 muri Academy ye iri ahitwa Monacor.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muhire Kevin niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports

Umusore Muhire Kevin usanzwe akina hagati mu kibuga,niwe watowe nk’umukinnyi...
18 October 2018 Yasuwe: 1491 0

Real Madrid yahaye ubutumwa bukomeye umutoza wayo Lopetegui uri kwitwara...

Ikipe ya Real Madrid yabwiye umutoza wayo Julen Lopetegui ko ahawe imikino...
18 October 2018 Yasuwe: 763 0

Abakinnyi 10 bahembwa agatubutse muri shampiyona ya NBA [AMAFOTO]

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Taliki ya 17 Ukwakira 2018, nibwo hatangiye...
18 October 2018 Yasuwe: 1009 1

Messi na Pique batangaje umukinnyi bifuza ko FC Barcelona igura

Ba kapiteni babiri b’ikipe ya FC Barcelona,Gerard Pique na Lionel Messi...
18 October 2018 Yasuwe: 1938 0

Neymar yafashe umwanzuro ukomeye benshi batatekerezaga

Rutahizamu w’ikipe ya PSG,Neymar Jr arambiwe ubuzima bwo mu Bufransa ndetse...
18 October 2018 Yasuwe: 3207 1

Umwamikazi wa Instagram Shaddy Boo yatangaje umukinnyi w’Amavubi wamukoze...

Umwamikazi wa Instagram mu Rwanda , Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy...
18 October 2018 Yasuwe: 2958 0