skol
fortebet

Raheem Sterling yatangaje igihano yifuza ko cyajya gifatirwa amakipe afite abafana bagira irondaruhu kugira ngo ricike

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester City,Raheem Sterling,yasabye FIFA ko yashyiraho itegeko rikomeye ryo gukuraho amanota 9 ikipe ifite abafana bagaragaje irondaruhu ndetse ikamara imikino 3 ikina nta bafana bari muri stade.

Sponsored Ad

Abakinnyi b’abirabura bamaze iminsi bibasirwa bikomeye mu Butaliyani,mu Bwongereza n’ahandi ariyo mpamvu uyu mukinnyi Raheem Sterling yasabye ko hafatwa ibihano bikarishye birimo kwambura amanota 9 ikipe ifite abakinnyi bagaragaweho irondaruhu ndetse ikamara imikino 3 ikina kuri stade yayo nta bafana.

Mu minsi ishize nibwo Raheem Sterling yibasiwe n’umufana wa Chelsea,amutuka ku ruhu bituma abantu benshi basaba FIFA kugira icyo ikora.

Raheem Sterling yanditse mu kinyamakuru The Times ko abashinzwe ruhago ku isi bakwiriye guhindura ingamba z’ukuntu barwanyaga irondaruhu,bagashyiraho ibyemezo bikarishye.

Yagize ati “Nasaba ko ikipe bigaragayeho yahita ikurwaho amanota 9.Ese ni uwuhe mufana wakwishora mu bikorwa by’irondaruhu byatuma ikipe ye imanuka cyangwa ikabura igikombe?.Ikipe igomba kumara imikino 3 ikinira muri stade itarimo abafana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa