skol
fortebet

Rakitic yaciye ibintu kubera ibyo yakoreye ku mucanga n’umugore we [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 14, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa FC Barcelona,Ivan Rakitic yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze ari muri siporo ku mucanga ari kumwe n’umukunzi we Raquel Mauri.

Sponsored Ad

Rakitic w’imyaka 31,yagaragaye ari gukorana siporo zidasanzwe n’uyu mukunzi we Raquel Mauri bamenyanye bwa mbere amuzaniye icyayi muri resitora.

Iyi myitozo idasanzwe Rakitic yakoranye n’umukunzi we Raquel yabyukije amarangamutima ya benshi kuri Instagram cyane ko akurikirwa n’abarenga miliyoni 15.

Rakitic yafotowe yazamuye mu kirere uyu mukunzi we akoresheje amaguru ye n’amaboko ye.

Rakitic yashyingiranywe n’uyu mugore we Raquel Mauri mu mwaka wa 2015 aho kuri ubu bafitanye abana babiri.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga,yageze mu ikipe ya FC Barcelona mu mwaka wa 2014 avuye muri Sevilla.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa