skol
fortebet

Rakitic yatangaje amagambo akomeye ku mukino wa nyuma bazahuramo n’Ubufaransa

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Ivan Rakitic ukina hagati mu ikipe ya Croatia na FC Barcelona,yavuze ko yahitamo kureka umupira w’amaguru ariko agafasha Croatia kwegukana igikombe cy’isi ku munsi w’ejo.

Sponsored Ad

Uyu munya Croatia w’imyaka 30 yabwiye abanyamakuru ko yifuza cyane gufasha Croatia gutwara igikombe cy’isi ndetse biramutse bimusaba ko yahita areka umupira w’amaguru kugira ngo acyegukane, yabyemera atazuyaje.

Yagize ati “Nakwemera nkamanika inkweto ku wa Mbere w’icyumweru gitaha aricyo kiguzi byansaba kugira ngo mfashe Croatia igihugu cyanjye, kwegukana igikombe cy’isi.Ntibugusaba kureba cyane kugira ngo umenye ukuntu abanya Croatia bunze ubumwe ndetse bishimye muri uku kwezi.Ndakeka twese dukwiye igikombe,yaba abatoza bacu,abakinnyi bose uko ari 23 ndetse na miliyoni 4 n’igice z’abanya Croatia.

Rakitic ni umwe mu bakinnyi bagiriye akamaro gakomeye Croatia kuko we na Luka Modric bateye umupira wo ku rwego rwo hejuru kugira ngo bagere ku mukino wa nyuma bazahanganamo n’Ubufaransa ku munsi w’ejo saa kumi n’imwe kuri stade Luzhniki mu mujyi wa Moscow.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa