skol
fortebet

Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

• Ramos yatangaje ko imiryango ya Real Madrid ifunguye kugira ngo bakire Neymar
• Ramos yatangaje ko gutsindwa kwa Real ari uko abakinnyi benshi bavunitse atari uko bataguze nkuko Ronaldo yabitangaje.

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Real Madrid Sergio Ramos yatangaje ko yifuza ko ikipe abereye kapiteni yakora ibishoboka byose ikazagura Neymar Jr uherutse guca agahigo ko kugurwa amafaranga menshi kurusha abandi ku isi n’ikipe ya PSG.

Uyu myugariro wabaye uwa mbere I Burayi mu mwaka w’imikino ushize yatangarije ikinyamakuru Cadena Ser ko yifuza kuzabona uyu munya Brazil mu ikipe ya Real Madrid.

Yagize ati “Nkunda gukinana n’abakinnyi bakomeye ku isi kandi Neymar ni umwe muri bo.Byari byoroshye kujya mu ikipe ya PSG kurusha kuza hano muri Real madrid kandi buri wese agira amahitamo ye gusa ndamutegereje naramuka yemeye kuza muri Real Madrid kandi imiryango irafunguye.


Amakuru aravuga ko uyu musore nyuma yo kugera mu ikipe ya PSG yabihiwe n’ubuzima bwo mu Bufaransa ndetse bikaba biri kuvugwa ko ubuyobozi bwa real Madrid bwatangiye kumwegera kugira ngo bumusinyishe.

Uretse ibya Neymar,Sergio Ramos yatangaje ko atemeranya na Cristiano Ronaldo uherutse ko impamvu Real Madrid itari kwitwara neza ari uko batasimbuje abakinnyi ikipe yagurishije aho Ramos we avuga ko kutitwara neza ari uko bafite abakinnyi benshi bari mu mvune ndetse ko nta mpamvu yemeza ko babuze abakinnyi kuko batwaye UEFA Super Cup na Super cup ya Espagne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa