skol
fortebet

Ramos yavuze impamvu Iniesta atatwaye Ballon d’or benshi barumirwa

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Real Madrid Sergio Ramos yatunguye benshi ubwo yavugaga ko iyo mugenzi we bakinana mu ikipe ya Espagne Andres Iniesta aba yitwa Andresinho aba yaratwaye Ballon d’Or ebyiri.

Sponsored Ad

Ramos yavuze ko Andres Iniesta ukinira FC Barcelona yakoze byinshi mu mupira w’amaguru ndetse yakabaye yarahawe igihembo cya Ballon d’Or,iyo aza kuba yariswe Andresinho,mu rwego rwo kwerekana ko FIFA na France Football batangaga iki gihembo,bashyiraga ku ibere abanya Brazil.

Yagize ati “Andres yakabaye yaratwaye Ballon d’Or 2 iyo aza kuba yitwa Andresinho”.

Ramos yavuze ko atumva impamvu atahawe iki gihembo kandi yarafashije Espagne kwegukana igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010,ubwo yatsindagaigitego kimwe rukumbi batsinze Ubuholandi.

Iniesta w’imyaka 33 yatwaye ibikombe 16 birimo La liga 8 na UEFA Champions League 4,mu gihe cyose amaze akina muri FC Barcelona, ndetse ku munsi w’ejo nibwo azatangaza ikipe azerekezamo mu Bushinwa.

Iniesta yabashije kuza mu bakinnyi batatu bitwaye neza ku isi inshuro ebyiri mu mwaka wa 2010 na 2012,bikarangira Ballon d’Or ihawe Lionel Messi.

Ku wa kabiri nibwo France Football yatangaje ko isaba imbabazi Iniesta kuba atarahawe igihembo cya Ballon d’Or mu mwaka wa 2010,aho yemeje ko habaye amakosa mu matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa