Kigali

Rayon Sports idafite Robertinho yakomereje ibirori mu gikombe cy’Amahoro

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 June 2019 Yasuwe: 3971

Ikipe ya Rayon Sports yatojwe n’umutoza wungirije Wagner Nascimento, yujurije umukino wa 20 idatsindwa mu mukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro, ubwo yatsindaga ikipe ya AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Rayon Sports iherutse gutwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe mu gice cya kabiri cya shampiyona,ikomeje kuba mpatsamakipe,kuko kuri uyu wa Kabiri taliki ya 04 Kamena 2019 yatsinze AS Kigali yari yakiriye umukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro igitego 1-0.

Mu mukino wagoranye ku mpande zombi kubera ahanini kwigana kw’abatoza,Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 AS Kigali ku munota ubanzirirza uwa nyuma w’umukino,biyifasha gutangira neza mu gikombe cy’Amahoro yifuza gutwara kugira ngo ibashe gutwara ibikombe byombi mu mwaka w’imikino umwe.

Ku munota wa 89 nibwo Rayon Sports yabonye igitego nyuma y’ikosa ryakorewe kuri rutahizamu Jonathan Rafael da Silva,umusifuzi atanga coup franc yatewe neza na Manzi Thierry ahereza umupira Mutsinzi Ange ahita awushyira mu rushundura.

Uyu munya Brazil,Da Silva wongeye kwerekana ko nubwo atagize amahirwe yo gutsinda ibitego ari kabuhariwe mu kubirema,yongeye kuzamukana umupira acenga myugariro wa AS Kigali, nibwo Nsabimana Eric yahise amukandagira ku bushake,umusifuzi amwereka ikarita itukura.

Robertinho wagiye mu karuhuko muri Brazil yasigiye ikipe mugenzi we Wagner Nascimento umwungirije watsinze umukino we wa mbere afatanyije na Nkunzingoma Ramadhan.

Nubwo bivugwa ko muri Rayon Sports hahembwe abakinnyi 18 bagombaga gukina uyu mukino,ntibyabujije iyi kipe kuzuza umukino wa 20 idatsindwa.Umukino wo kwishyura Rayon izakira uzaba mu mpera z’iki cyumweru.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri,Mukura VS yatsinze Unity ibitego 3-0 byose byatsinzwe na Lomami Frank.

Uko imikino yose yagenze:

Hope FC 2-2 Gasogi United
AS Kigali 0-1 Rayon Sports FC
Mukura VS 3-0 Unity SC
Interforce FC 0-3 Intare FC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yizihije isabukuru y’amavuko ari kumwe...

Umutoza wa Rayon Sports , Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uri uri mu...
24 June 2019 Yasuwe: 1318 1

Rayon Sports yatumiye perezida Kagame kuzaza kureba umukino wa nyuma...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burifuza ko nyakubahwa perezida Kagame...
24 June 2019 Yasuwe: 1945 1

Tanzania na Kenya zagaragaje urwego rwo hasi cyane mu gikombe...

Tanzania yatsinzwe ibitego 2-0 na Senegal mu mukino yakozemo amakosa menshi...
24 June 2019 Yasuwe: 1261 0

Rayon Sports izacakirana na AS Kigali muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo...

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutombora AS Kigali muri ½ cy’irangiza...
23 June 2019 Yasuwe: 4245 0

Abakinnyi ba Manchester United basabye ubuyobozi bwa Manchester United...

Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Manchester United ndetse n’umutoza wayo Ole...
23 June 2019 Yasuwe: 5297 0

Cristiano Ronaldo yatangaje benshi kubera ahantu yahuriye n’umutoza mushya...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera...
23 June 2019 Yasuwe: 5178 0