skol
fortebet

Rayon Sports igiye gukina imikino 3 mu minsi 10 gusa

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Umuryango n’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports igomba gucakirana na Police FC ku wa kane taliki ya 14 Ukuboza 2017 mu mukino utarabereye igihe aho iyi kipe izahita ikurikizaho indi mikino 3 izasozwa taliki ya 22 Ukuboza ikina na Miroplast.
Uyu mukino w’umunsi wa 5 wagombaga kuba ku I taliki ya 16 Ugushyingo 2017,wasubitswe kubera ibyago Rayon Sports yagize byo gutakaza umutoza wayo wungirije Ndikumana Hamad wari uzwi nka (...)

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Umuryango n’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports igomba gucakirana na Police FC ku wa kane taliki ya 14 Ukuboza 2017 mu mukino utarabereye igihe aho iyi kipe izahita ikurikizaho indi mikino 3 izasozwa taliki ya 22 Ukuboza ikina na Miroplast.


Uyu mukino w’umunsi wa 5 wagombaga kuba ku I taliki ya 16 Ugushyingo 2017,wasubitswe kubera ibyago Rayon Sports yagize byo gutakaza umutoza wayo wungirije Ndikumana Hamad wari uzwi nka Katauti wapfuye bitunguranye.

FERWAFA yamaze kwandikira aya makipe yombi iyasaba gutegura uyu mukino cyane ko abakinnyi bayo bari mu ikipe y’igihugu bamaze kugera mu Rwanda.

Izi mpinduka zatumye umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports tariki ya 26 Ukuboza wigizwa imbere, bivuze ko ushobora kuzakinwa muri Gashyantare umwaka utaha bitewe n’uko aya makipe yombi afite abakinnyi batari bake mu ikipe y’igihugu izaba iri mu mikino ya CHAN.

Rayon Sports yari ifite umukino wa gicuti yagombaga gukina na AS Muhanga ku munsi w’ejo,ariko uhise ukurwaho kugira ngo yitegure uyu mukino utoroshye w’ikirarane aho izaba isigaranye indi mikino 2 y’ibirarane.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina imikino 4 mu minsi 12 aho nyuma ya Police FC izakurikizaho Etincelles FC ku I taliki ya 19 Ukuboza,ikurikizeho Miroplast FC ku I taliki ya 22 Ukuboza maze ikurikizeho umukino w’ishyiraniro izacakirana na APR FC wamaze kwimurwa kugeza imikino ya CHAN irangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa