skol
fortebet

Rayon Sports igiye gukora agashya katarakorwa n’ikipe n’imwe muri Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko igiye gutangira kugurisha ikarita yemerera abafana kwishyura imikino yose Rayon Sports yakiriye umwaka w’imikino wose,ikaba izaba ikipe ya mbere ibikoze muri aka karere k ’Afurika y’Iburasirazuba
Nkuko umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Itangishaka Bernard yabitangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru,Rayon Sports yamaze gutekereza uyu mushinga aho iyi karita izajya igura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati “Byavuzwe kera ariko igihe (...)

Yagize ati “Byavuzwe kera ariko igihe cyageze. Kuwa mbere tuzasohora amakarita y’abanyamuryango ba Rayon sports ari mu byiciro bitandukanye. ‘VVIP card’ izagurishwa ibihumbi 100frw. VIP ni ibihumbi 50frw. Abazagura izi karita bazemererwa kureba imikino yose Rayon sports yakiriye mu gihe kingana n’umwaka. Abadafite ubushobozi bw’izo karita bashyiriweho uburyo bwo gutera inkunga ikipe yabo bagura ikarita za 5000frw, 10 000frw na 20 000frw. Ariko bo bazakomeza kugura amatike uko bisanzwe.”

Ni kenshi Rayon Sports yagiye itekereza imishinga bikarangira idashobotse,ariko kuri ubu Kingi Bernard yijeje abakunsi ba Rayon Sports ko babitekerejeho neza kandi ibi bizafafasha ikipe kongera amikoro yari ifite.

Niramuka ibishyize mu bikorwa,Rayon Sports iraba ibimburiye andi makipe yo muri aka karere kugurisha itike y’umwaka wose ibintu bimenyerewe ku mugabane w’I Burayi.

Ibitekerezo

  • Byiza cyane nanjye ndi ngoma simbona umwanya WO kujya Ku kibuga ariko bazampe card ya 5000

    Ni byiza cyane!Rayon iratudabagije.

    Ntimukabeshye ibyo APR yabikoze cyera none NGO niyo yambere mukarere izagurwa nabangahese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa