Kigali

Rayon Sports igiye gusinyisha rutahizamu mpuzamahanga w’Umugande

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 November 2018 Yasuwe: 1888

Umugande uzwi cyane mu mupira w’amaguru muri aka karere ,Brian Majwega, yatangiye gukoreramo imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports ndetse yemeje ko ibiganiro bigenze neza yayisinyira amasezerano akayikinira.

Uyu rutahizamu wahamagawe kenshi mu ikipe y’igihugu ya Uganda ubwo yatozwaga na Mico, yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports ku munsi w’ejo,tariki 21 Ugushyingo 2018.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko atarasinyira Rayon Sports ariko yahamagawe n’ubuyobozi bwayo ngo aze mu igeragezwa naritsinda ahabwe amasezerano.

Yagize ati " Kugeza ubu sindasinya ariko namahamagawe n’umwe mu bagize ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo nze mu myitozo. Muzajya mumbona hano wenda ntawamenya, nshobora gusinya ariko kugeza ubu sinababwira byinshi."

Majwega yakiniye amakipe atandukanye nka KCCA,Simba SC ndetse na AZAM zo muri Tanzania ndetse yigeze gutizwa muri URA FC.

Brian Majwega afite imyaka 26 kuko yavutse tariki 7 Ugushyingo 1992. Akina ku ruhande rw’i bumoso rusatira izamu. Avuga ko gukina umupira yabitangiye akiri mu ishuri , nyuma aza ujya myu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ya Uganda muri 2008.

Nyuma yakiniye abatarengeje imyaka 23 ba Uganda. Muri 2012 nibwo yanahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru ya Uganda Cranes yatozwaga na Milutin Sedrojevic Micho.

Amafoto:Rwanda Magazine

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yibasiriye abakinnyi bakinannye muri Real...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yavuze ko mu ikipe...
10 December 2018 Yasuwe: 1749 0

Robertinho yaburiye abayobozi ba Rayon Sports bataramuha ibyo...

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yatangaje ko...
10 December 2018 Yasuwe: 2461 1

Umukinnyi w’Umutaliyani yishimiye igitego yambarira ubusa mu bafana...

Umukinnyi wa Sampdoria Ricky Saponara ukina hagati,yakoze amahano ubwo...
10 December 2018 Yasuwe: 1552 0

Masudi Djuma yavuze impamvu ikomeye iri gutuma atsindwa umusubirizo

Umutoza wa AS Kigali Masudi Irambona Djuma yavuze ko hari bamwe mu bakinnyi...
10 December 2018 Yasuwe: 1427 0

Rayon Sports yatsinze AS Kigali y’abakinnyi 9 yari ku rwego rwo hasi...

Ikipe ya Rayon Sports yisubije icyubahiro yateshejwe na Kiyovu Sports mu...
9 December 2018 Yasuwe: 3075 0

Umukinnyi wa Arsenal yagonzwe n’imodoka 2 Imana ikinga ukuboko...

Umukinnyi witwa Dominic Thompson w’imyaka 18 yagonzwe n’imodoka 2 ubwo yari...
9 December 2018 Yasuwe: 2530 0