Rayon Sports igiye gusinyisha rutahizamu w’umunya Brazil ufite ibigwi muri Autriche
Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018
Ikipe ya Rayon Sports igiye kwakira rutahizamu w’umunya Brazil witwa Rafael da Silva wakinnye muikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Autriche,yavuyemo asubira iwabo.
Nkuko tubikesha Radio 10,uyu rutahizamu waganiriye na Robertinho usanzwe ari umutoza wa Rayon Sports,aritegura kugera mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru aho azahita asinyishwa amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.
Rafael yakinnye muri Autriche aza kuhava yisubirira iwabo muri Brazil,ariko kuri ubu yemeye kuza guhahira mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports.
Rafael da Silva aje gufatanya na Bimenyimana Bonfils Caleb bivugwa ko ashobora kwerekeza muri imwe mu makipe amushaka iri guha Rayon Sports akayabo ndetse uyu rutahizamu azafatanya na Sarpong Micheal.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *