skol
fortebet

Rayon Sports igiye gutiza Mukura VS abakinnyi 5

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye gutiza Mukura VS abakinnyi 5 mu rwego rwo kugira ngo ibone umusore Niyonzima Ally washimwe cyane n’ubuyobozi bw’Iyi kipe ndetse n’umutoza Olivier Karekezi.
Iyi kipe yakoze imyitozo ku munsi w’ejo ifite abakinnyi 37 aho hari bamwe bari mu igeragezwa ndetse n’abakinnyi isanganwe n’abaherutse kongera amasezerano ndetse bamwe mu bakinnyi nka Nahimana Shasir na Senyange Yvan bari baratinze mu biruhuko nabo bakoze imyitozo yo ku munsi w’ejo taliki ya 21 Kanama 2017. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye gutiza Mukura VS abakinnyi 5 mu rwego rwo kugira ngo ibone umusore Niyonzima Ally washimwe cyane n’ubuyobozi bw’Iyi kipe ndetse n’umutoza Olivier Karekezi.


Iyi kipe yakoze imyitozo ku munsi w’ejo ifite abakinnyi 37 aho hari bamwe bari mu igeragezwa ndetse n’abakinnyi isanganwe n’abaherutse kongera amasezerano ndetse bamwe mu bakinnyi nka Nahimana Shasir na Senyange Yvan bari baratinze mu biruhuko nabo bakoze imyitozo yo ku munsi w’ejo taliki ya 21 Kanama 2017.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abivuga Rayon Sports igiye gutiza Mukura VS abakinnyi 5 barimo Bashunga Abouba, Yves Rwigema, Niyigena Jules Moise, Lomami Frank na Rutinywa Gonzalez.

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye gutangaza abakinnyi 25 izakoresha mu mwaka w’imikino utaha nkuko byatangajwe ni umwe mu bayobozi bayo Gacinya Dennis Ubwo yari mu nama n’abahagarariye amatsinda y’abafana bayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa