skol
fortebet

Rayon Sports igiye kujuririra akayabo k’ibihumbi 15 by’amadolari yaciwe na CAF

Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko igiye kujuririra icyemezo cy’ibihumbi 15 by’amadolari y’Amerika yaciwe kubera abayobozi bayo bafatiwe muri hoteli yarimo abasifuzi bagombaga gusifura umukino wayo na LLB muri CAF champions League bakekwaho gushaka gutanga ruswa.
Mu kiganiro Itangishaka Bernard umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yagiranye na Radio Flash,yayitangarije ko uyu munsi cyangwa se ku munsi w’ejo bazandika bajuririra iki cyemezo cyo gucibwa aka kayabo kandi batarigeze batuma aba (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko igiye kujuririra icyemezo cy’ibihumbi 15 by’amadolari y’Amerika yaciwe kubera abayobozi bayo bafatiwe muri hoteli yarimo abasifuzi bagombaga gusifura umukino wayo na LLB muri CAF champions League bakekwaho gushaka gutanga ruswa.

Mu kiganiro Itangishaka Bernard umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yagiranye na Radio Flash,yayitangarije ko uyu munsi cyangwa se ku munsi w’ejo bazandika bajuririra iki cyemezo cyo gucibwa aka kayabo kandi batarigeze batuma aba bayobozi bayo.

Yagize ati “Turifuza kujuririra icyemezo cyo gucibwa ariya mafaranga kuko ntitwigeze twohereza bariya bagabo.Ushinzwe amategeko wacu yatugiriye inama yo kujuririra iyi ngingo kuko itazadutwara amikoro.Turi buze kwandika ubujurire bwacu uyu munsi cyangwa ejo.”

Ikipe ya Rayon Sports yahawe iminsi 3 yo kuba yatanze ubujurire bwabo mu gihe yaba itanyuzwe n’imyanzuro CAF yatanze yo kwishyura akayabo k’ibihumbi 15 by’amadolari y’Amerika ahwanye n miliyoni hafi 13 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no guhagarikwa kw’aba bayobozi bayo 4 bafatiwe muri hoteli yarimo abasifuzi mu Burundi.

Rayon Sports niramuka ijuriye,izaba ifite amahirwe yo kuba aya mafaranga yagabanuka cyangwa se igihano kikagumaho gusa nta ngaruka zirenze zo kuba aya mafaranga yakwiyongera izahura nazo.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ubanza wa CAF Confederations Cup izakina na Costa Do Sol ku wa Gatanu w’iki Cyumweru aho iyi kipe iragera mu Rwanda uyu munsi.

Ibitekerezo

  • rayon sports ooyeeeeeee!! turagushyigikiye uzakubite agakipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa