skol
fortebet

Rayon Sports igiye kuvuza myugariro Nzayisenga

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

• Rayon sports yiteguye kuvuza myugariro wayo Mayor
• Rayon Sports irashaka kuvuza uyu musore kugira ngo ataba nka Rwatubyaye

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye kuvuza myugariro wabo ukina ku ruhande rw’iburyo Nzayisenga Jean d’Amour uzwi nka Mayor ufite ikibazo cy’imyiko aho yiteguye kubagwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu minsi iri imbere.

Uyu myugariro wari umaze igihe adakina,aheruka kugaragara mu kibuga tariki ya 9 Nzeri 2017 uwo Rayon sports yatsindaga Police FC 1-0 mu mikino y’igikombe cy’Agaciro.

Nyuma y’uyu mukino uyu musore ntiyongeye gukina ndetse nyuma yo gupimwa basanze afite ikibazo cy’impyiko yatewe n ’ivi yigeze gukubitwa mu rubavu n’umukinnyi bari bahanganye mu mwaka w’imikino 2015-16.

Mayor yarasuzumwe mu minsi ishize basanga arwaye impyiko ndetse Rayon Sports yiteguye kumuvuza vuba kugira ngo atazaba nka Rwatubyaye Abdul ugiye kumara amezi 6 adakina kubera ikibazo cy’imvune yagize Rayon Sports igatinda kumuvuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa