skol
fortebet

Rayon Sports ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu niramuka yitwaye neza

Yanditswe: Sunday 14, May 2017

Sponsored Ad

skol

Icyumweru gitaha gishobora gusiga igikombe cya shampiyona y’u Rwanda kibonye nyira cyo, Rayon Sports isabwa amanota atatu niramuka itsinze Mukura VS mu mukino w’ikirarane zifitanye kuwa Gatatu, tariki 17 Gicurasi 2017, kuri Stade ya Kigali.
Mu gihe amakipe 16 yatangiye umwaka ahatanira igikombe amwe akagenda yikura mu rugamba gake gake bitewe n’umusaruro muke, kugeza ubu abiri gusa APR FC na Rayon Sports nizo zigifite amahirwe yo kucyegukana mu mibare kuko Police FC ya gatatu n’amanota 51 (...)

Sponsored Ad

Icyumweru gitaha gishobora gusiga igikombe cya shampiyona y’u Rwanda kibonye nyira cyo, Rayon Sports isabwa amanota atatu niramuka itsinze Mukura VS mu mukino w’ikirarane zifitanye kuwa Gatatu, tariki 17 Gicurasi 2017, kuri Stade ya Kigali.

Mu gihe amakipe 16 yatangiye umwaka ahatanira igikombe amwe akagenda yikura mu rugamba gake gake bitewe n’umusaruro muke, kugeza ubu abiri gusa APR FC na Rayon Sports nizo zigifite amahirwe yo kucyegukana mu mibare kuko Police FC ya gatatu n’amanota 51 n’iyo yatsinda imikino ine isigaranye ntiyafata Rayon Sports ifite 64.

APR FC ifite ibikombe bitatu biheruka, kugira ngo itware icya kane yikurikiranya irasabwa gutsinda imikino yose isigaranye harimo AS Kigali, Marines FC, Rayon Sports na Bugesera FC igategereza ko Rayon Sports itsindwa imikino yose isigaranye.

Rayon Sports yo niramuka itsinze umukino w’ikirarane ifitanye na Mukura VS kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha, izahita itwarira igikombe imbere y’abafana bayo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuko izaba igize amanota 67, APR FC idashobora kugira mu mikino ine isigaranye.

Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Huye, Rayon Sports yatahanye inota rimwe zinganyije 1-1, gusa Mukura VS ikaba imaze imyaka itanu itarabasha gutsinda iyi kipe.

Uretse umukino wa Mukura VS na Rayon Sports ushobora no gutanga igikombe uzaba kuwa Gatatu, shampiyona izakomeza kuwa Kane hakinwa umunsi wa 27 AS Kigali icakirana na APR FC kuri Stade ya Kigali.

Kuwa Gatanu bizaba ari ibicika mu Karere ka Rubavu hagati y’amakipe yaho, Marines FC ikomeje kurwanira kutazamanuka izakira Etincelles FC kuri Stade Umuganda naho i Nyagatare, Sunrise FC yibasiwe n’ibibazo by’amikoro uyu mwaka yakire Police FC.

Imikino ya shampiyona iteganyijwe

Rayon Sports vs Mukura VS tariki 17 Gicurasi 2017 (Ikirarane)

Imikino y’umunsi wa 27

Ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2017

AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali)

Ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017

Marines Fc vs Etincelles Fc (Stade Umuganda)

Sunrise Fc vs Police Fc (Nyagatare)

Kirehe Fc vs Bugesera Fc (Kirehe)

Musanze Fc vs Amagaju Fc (Stade Musanze)

Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017

Espoir Fc vs SC Kiyovu (Rusizi)

Pepiniere Fc vs Rayon Sports (Ruyenzi)

Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa