Kigali

Rayon Sports ikomeje ibiganiro na Ismaila Diarra

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 7 September 2017 Yasuwe: 1077

Nubwo mu minsi ishize umuyobozi w’agateganyo wa Rayon Sports Gacinya Dennis yatangaje ko ibyo kugarura umusore Diarra bitoroshye ,kuri ubu amakuru agera ku Umuryango ni uko uyu musore yaba ari hafi kumvikana na Rayon Sports.


Ku munsi w’ejo nibwo uyu musore yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ifoto ye yishimira igitego yatsindiye Rayon Sports mu rwego rwo guca amarenga ko ari hafi kugaruka muri Rayon Sports cyane ko imwifuza cyane.

Andi makuru agera ku umuryango ni uko uyu musore yaba yarohererejwe itike y’indege n’ikipe ya Rayon Sports ku buryo isaha n’isaha yasesekara mu Rwanda aje kurangizanya n’iyi kipe ifite inyota ya rutahizamu.

Ku munsi w’ejo kandi uyu musore yashyize ku rubuga rwe rwa facebook indi foto ari mu ndege aho benshi bahise batekereza ko uyu musore yaba ari mu nzira aza i Kigali.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mulisa ntiyishimiye imyanzuro FERWAFA iri gufatira APR FC

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa aratangaza ko atishimiye imyanzuro...
26 September 2017 Yasuwe: 797 1

Amakipe yo mu Rwanda agiye kwishyuzwa amamiliyoni y’imisoro na Rwanda...

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abivuga amakipe yo mu Rwanda agiye...
26 September 2017 Yasuwe: 1366 0

Umufana wa APR yarohamye mu Kivu I Rubavu arapfa

Niyonzima Pacifique, wari umufana w’ ikipe ya APR FC, yarohamye mu kiyaga...
26 September 2017 Yasuwe: 2701 3

Mukura VS iri mu mazi abira nyuma y’aho RRA yafunze konti zayo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyafunze konti z’ikipe ya Mukura...
26 September 2017 Yasuwe: 247 0

Jimmy Mulisa nta cyizere afite cyo kwishyura Rayon Sports mu minota...

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mulisa Jimmy aratangaza ko ikipe ya APR FC atoza...
26 September 2017 Yasuwe: 1049 1

Amagare: Umubyeyi wa Mugisha yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Nzeri 2017 nibwo humvikanye inkuru ibabaje...
25 September 2017 Yasuwe: 556 0