Kigali

Rayon Sports ikomeje kuba insina ngufi nyuma yo gutsindwa na Police Fc

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 21 December 2018 Yasuwe: 1924

Umukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona wahuzaga Rayon Sports na Police FC, warangiye Police FC itsinze 1-0 Rayon Sports ikomeza kuba insina ngufi imbere y’amakipe makuru.

Ni umukino Rayon Sports yari yakiriyemo Police kuri Stade ya Kigali. Rayon Sports yaje gukina uyu mukino iheruka kunganya 0-0 na Espoir, mu gihe Police na yo yaherukaga kunganya na Sunrise 1-1.

Ni umukino Rayon Sports yayoboye cyane kuva ku munota wa mbere wayo, gusa ubusatirizi bwayo bwari buyobowe n’Umunya-Brazil da Silva ntibubyaze umusaruro amahirwe y’ibitego bwagiye bubona.

Bumwe mu buryo bukomeye Rayon Sports yabonye muri uyu mukino, harimo ubwa Manishimwe Djabel wahawe na Sarpong ku munota wa 24, gusa bikarangira umupira yashoboraga kubyaza igitego awuteye hejuru y’izamu.

Ubu buryo bwakurikiwe n’ubundi Sarpong na Rafael da Silva bagiye babona imbere y’izamu rya Police FC ariko ntibatereke umupira mu rucundura.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyihariwe ahanini na Rayon Sports, gusa abakinnyi barimo Djabel Mannishimwe, Jonathan na Sarpong ntibabyaza umusaruro amahirwe menshi y’ibitego bagiye babona.

Police FC itagize uburyo bwinshi bw’ibitego ibona yacecekesheje Rayon Sports ku munota wa 90 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Peter Otema. Hari ku makosa y’umuzamu Abuba Bashunga wasohotse nabi bikarangira uyu rutahizamu Police yakuye muri Musanze amurekuriye umuzinga w’ishoti mu izamu.

Gutsinda uyu mukino byahise bifasha ikipe ya Police kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona, kuko yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 20, amanota abiri inyuma ya APR iyoboye shampiyona.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, uyu ni umukino wa kane itsinzwe kandi itsindwa n’amakipe makuru. Ikipe ya mbere yayitesheje amanita atatu ni Mukura Victory Sports, iya kabiri ni Kiyovu Sports, iya gatatu ni APR FC mu gihe Police FC ibaye iya kane.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3255 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3496 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2414 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2324 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2674 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1930 0