skol
fortebet

Rayon Sports ikomeje kunguka abafatanyabikorwa bo kuyifasha kwiteza imbere

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kunguka umufatanyabikorwa mushya RADIANT Insurance Campany Ltd ndetse amasezerano y’ubufatanye akaba yamaze gushyirwaho umukono n’impande zombi.

Sponsored Ad

Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye n’iyi kompanyi y’ubwishingizi yashyizweho umukono na perezida wayo Muvunyi Paul na Bwana Rugenera Marc, Umuyobozi wa RADIANT.

Abafatanyabikorwa bakomeje kwisukiranya muri Rayon Sports

Aya masezerano azamara igihe cy’umwaka umwe akaba ashobora kongerwa binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi nkuko Muvunyi Paul yabitangarije abanyamakuru.

Ibikubiye muri aya masezerano y’impande zombi ni ubwishingizi butandukanye butangwa na RADIANT,aho buri mukunzi wa Rayon Sports uzajya ubufata azajya aba ateye inkunga Rayon ku kigero cya ya 15% cy’agaciro k’ubwishingizi afashe.

Muvunyi yagize ati"Tumaze gusinya amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’umwaka ariko nurangira twiyemeje ko bitewe n’imikoranire izaturanga kandi ndizera ko ari myiza tubone gusinyana amasezerano na radiant y’igihe kirekire"

Muvunyi yavuze ko Rayon Sports ikomeje gushaka abandi baterankunga batandukanye mu rwego rwo kuzakomeza kubaho nta bibazo by’amafaranga bafite aho yemeje ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Rayon ndetse na Banki y’abaturage,mu minsi ya vuba bazasinyana amasezerano y’ubufatanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa