skol
fortebet

Rayon Sports ikoze amateka yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Bigoranye,ikipe ya Rayon Sports ibashije kwandika amateka yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup, nyuma yo gusezerera Costa do Sol iyitsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Sponsored Ad

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umupira kw’ikipe ya Costa do Sol ndetse isatira bikomeye Rayon Sports byatumye yinjizamo ibitego 2-0 byatsinzwe na Nelson Ernesto na Terrence Leonard Tisdoll ukomoka muri Liberia.

Ivan Minnaert yakoze amakosa yo kubanza mu kibuga abasore 3 bakina ku mwanya umwe barimo Mugisha Francois,Niyonzima Olivier na Yannick bagiye bagongana mu kibuga hagati bigatuma ikipe ya Costa do sol ibona amahirwe yo gusatira.Costa do Sol yakabaye yabonye ibitego 3 mu gice cya mbere kuko yahushije penaliti ku munota wa 38 w’umukino.

Ku munota wa 30 nibwo Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyavuye kuri koloneri, yatewe ba myugariro ntibabashe gucunga neza abasore ba Costa do Sol Nelson Ernesto afungura amazamu.

Ibintu byaje kuba bibi cyane ku munota wa 38 ubwo Costa do Sol yabonaga penaliti ku mupira Mugabo Gabriel yakoreye mu rubuga rw’amahina,umukinnyi wa Costa do Sol akayitera hejuru.

Costa do Sol yakomeje kotsa igitutu izamu rya Bakame,maze ku munota wa 45 Terrence Leonard wari wahagaritswe mu mukino ubanza yinjizaga igitego cya kabiri cyanafunze igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri,Ivan Minnaert yakuye mu kibuga Nyandwi Sadam na Mugisha Francois yinjizamo Muhire Kevin na Usengimana Faustin, bituma ikipe yongera gusubira ku murongo ndetse abakinnyi ba Costa do Sol ntibongera gusatira,kuko abakinnyi b’imbere ba Rayon Sports batangiye kubotsa igitutu.

Rayon Sports yabashije kwihagararaho mu gice cya kabiri ntiyinjizwa ikindi gitego ,byatumye isezerera Costa do Sol ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi ihita yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda yerekeje mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Ibitekerezo

  • murakoze cyane kurayo makuru mutugejejeho

    kbsa rayons yacu yadushimishije rwose

    Ganza
    ni ubwo batsinze bambabaje kandi batubihirije ibirori bagomba kubaba za ccosta birenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa