Kigali

Rayon Sports imaze gusinyisha Rutahizamu abafana bemeje ko ameze nka Bogota

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 January 2018 Yasuwe: 1395

Mbondi Christ ni umunya Cameroon umaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwemeza abafana b’iyi kipe bari bari mu Nzove ku kibuga cy’Imyitozo ikoreraho aho benshi mu bafana bavuze ko babonye Bokota Labama wa kabiri aho yasinyiye rimwe na mugenzi we Yussuf we waturutse muri Nigeria gusa uyu munya Cameroon niwe uri kuvugwa cyane.

Mbondi yemeje abafana ba Rayon Sports

Uyu musore wakiniye Cameroon mu bakiri bato, ni zahabu Rayon Sports yabonye kuko benshi mu bafana batangariye ukuntu ataha izamu ndetse n’ubwenge ashyira mu mikinire ye aho amakuru Umuryango ukesha Wikipedia yemeza ko yakinnye mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi yitwa FC Sion na Deportivo Capiatá yo muri Paraguay.

Yussuf waturutse muri Nigeria nawe yasinye

Ikigaragaza ko abatoza ba Rayon Sports bashimishijwe n’imikinire ye ,ni uko bamusinyishirije ku kibuga nyuma yo kwigaragaza bikomeye.

Uretse Mbondi Christ,Rayon Sports yasinyishije undi musore bagereye mu Rwanda rimwe ukomoka muri Nigeria witwa Yussuf nawe wakiniye ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya Nigeria.

Rutahizamu Mbondi Christ yavutse taliki 02 Gashyantare 1992 avukira muri Cameroon aho yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, iy’abatarengeje 20 yakinnye igikombe cy’isi cya 2011 n’iy’abatarengeje imyaka 23.

Mbondi yakiniye abato ba Cameroon ababera na kapiteni

Yussuf ukomoka muri Nigeria yaturutse mu ikipe ya Mufulira Wanderers yo muri Zambia ndetse akina mu kibuga hagati.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Dolton

    Witubeshya hasinye mugume gusa abandi ntg barasinya

    15 January

Inzindi nkuru

Nemanja Matic yakoze ku mitima ya benshi kubera igikorwa cy’urukundo...

Umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yakoze...
22 September 2018 Yasuwe: 278 0

Perezida wa Real Madrid yatangaje impamvu ikomeye yatumye agurisha...

Umuyobozi wa Real Madrid, Florentino Perez yatangaje ko yafashe umwanzuro...
22 September 2018 Yasuwe: 1562 0

FC Barcelona yakoze igikorwa gikomeye kigaragaza ko ishaka Paul...

Ikipe ya FC Barcelona yari imaze iminsi ihisha ko ishaka umukinnyi Paul...
22 September 2018 Yasuwe: 824 0

Lionel Messi yashimishije benshi mu bakunzi ba ruhago kubera umwanzuro...

Rutahizamu Lionel Messi wa FC Barcelona yatunguye benshi mu bakunzi ba...
22 September 2018 Yasuwe: 2309 0

FERWAFA yongeye gusubiza umukino wa Super Cup I Rubavu nyuma y’amahano...

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze kwemeza ko...
21 September 2018 Yasuwe: 809 0

Abakinnyi 6 bavukiye mu miryango ikize cyane bagahitamo gukina umupira...

Nubwo benshi mu bakinnyi bakunze kuvuga ubuzima bugoye banyuzemo ndetse...
21 September 2018 Yasuwe: 4103 0