Kigali

Rayon Sports inaniwe gutsinda ikipe ya Ports mu mukino wa kabiri wa CECAFA

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 July 2018 Yasuwe: 2307

Ikipe ya Rayon Sports inaniwe kubona amanota 3 ku nshuro ya kabiri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup kuko inganyije na Ports yo muri Djibouti igitego 1-1,mu mukino yayoboye igihe kinini itenguhwa bikomeye n’ubwugarizi bwayo ndetse na rutahizamu Ismaila Diarra.

Benshi mu barebye uyu mukino bibajije ku mikinire y’abakinnyi ba Rayon Sports bamwe na bamwe bari ku rwego rwo hasi by’umwihariko Ismaila Diarra wabonye amahirwe menshi arimo n’ayo yasigaranye n’umunyezamu akanananirwa gutsinda igitego.

Kapiteni Kwizera Pierrot ntako atari yagize kuko ku munota wa 45 w’umukino yaboneye Rayon Sports igitego ku ishoti rikomeye yateye rigana mu izamu umunyezamu wa Ports ntiyabsha kurigarura,byatumye Rayon Sports irangiza igice cya mbere iri hejuru.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse iri ku rwego rwo hejuru ndetse ibona amahirwe menshi yo kubona igitego cya kabiri,ariko Ismaila Diarra usigaye ari ku rwego rwo hasi akayahusha.

Uko iminota yagiye yicuma niko Rayon Sports yagiye iva mu mukino kugeza ubwo ubwugarizi bwayo bunanirwa kurinda iki gitego yari yatsinze maze mu minota ya nyuma Ports iracyishyura ku ikosa rya Rwatubyaye,umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mu mikino 5 iheruka ubwugarizi bwa Rayon Sports bwinjijwe ibitego byinshi ndetse bukomeje gushyira ahabi ikipe,bikomeje guteza urujijo abakunzi ba Rayon Sports bibaza ikibura kikabayobobera.

Ports ikomeje kuyobora itsinda B n’amanota 4,ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 2 mu gihe Gor Mahia irakina na LLB ifite inota rimwe,LLB ikagira ubusa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamaze gushyira hanze urutonde...
17 October 2018 Yasuwe: 591 0

Jose Mourinho ari mu mazi abira kubera gutuka abanyamakuru ku babyeyi...

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho, ashobora gufatirwa ibihano na...
16 October 2018 Yasuwe: 1432 0

Minisitiri Uwacu Julienne yasabye imbabazi kubera indirimbo zubahiriza...

Minisitiri wa siporo n’umuco, Uwacu Julienne yasabye imbabazi abanya Guinea...
16 October 2018 Yasuwe: 2962 2

Amavubi anganyije na Guinea mu mukino yahushijemo ibitego byinshi

Amavubi abuze gato ngo abone amanota 3 ya mbere mu mikino yo gushaka itike...
16 October 2018 Yasuwe: 1165 0

Amissi Cedric yatangaje ikintu atazibagirwa muri Rayon Sports yubakiyemo...

Rutahizamu Amissi Cedrick wakunzwe na benshi mu bafana ba Rayon...
16 October 2018 Yasuwe: 2384 0

Haruna Niyonzima yahaye ubutumwa bukomeye abafana bakomeje kumusaba...

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Haruna yabwiye abantu bakomeje...
16 October 2018 Yasuwe: 872 0