Kigali

Rayon Sports inganyije na Lydia Ludic mu mukino ubanza wa CAF Champions League

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 February 2018 Yasuwe: 1593

Imbere y’abafana bayo,ikipe ya Rayon Sports inganyije na Lydia Ludic igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri stade Amahoro I Remera.

Rayon Sports inaniwe kwibikira impamba i Kigali

Muri uyu mukino,ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gutsinda Lydia Ludic kugira ngo yibikire impamba ihagije izayifasha kwerekeza I Burundi itekanye ariko ntibishobotse kuko amakipe yombi anganyije igitego 1-1,biha umukoro ukomeye Rayon Sports igomba kwerekeza I Burundi mu mukino wo kwishyura.

N’ubwo ikipe ya Rayon Sports yari mu mukino neza ntabwo yashoboye kurema uburyo bwinshi bw’ibitego byatumye abakina inyuma ba Lydia Ludic batagira igihunga, cyane ko batifuzaga gutsindirwa mu Rwanda ndetse igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yatangiye ifite inyota yo gufungura amazamu cyane ko yari mu urgo gusa ba rutahizamu bayo bari barangajwe imbere na Ismaila Diarra ntibabasha kubona igitego byatumye umutoza amusimbuza Muhire Kevin ku munota wa 53 w’umukino.

Lydia Ludic ishobora gusezerera Rayon Sports kubera uko yitwaye i Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira Lydia Ludic gusa yibagirwa kugarira cyane ko beshi mu bakinnyi bayo bari bahangayikishijwe n gushaka igitego byatumye ku munota wa 74 umusore Sefu Ndizeye azamukana umupira wenyine acenga ba myugariro ba Rayon Sports niko guhereza umupira mwiza mugenzi we Jamali Bazunza winjiye mu kibuga asimbuye ashyiramo igitego cya Lydia Ludic.

Rayon Sports ikimara gutsindwa yahise yinjiza mu kibuga umusore Irambona Eric wasimbuye Manishimwe Djabel, byafashije ubusatirizi bwa Rayon Sports iza kwishyura igitego ku munota wa 83 gitsinzwe na Shaban Husseinuzwi nka Tchabalala.

Kuba Rayon Sports inaniwe gutsinda Lydia Ludic biyihaye umukoro ukomeye kuko mu mukino wo kwishyura uzabera I Burundi ku I taliki ya 20 Gashyantare 2018,isabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo ikomeze.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zlatan Ibrahimovic yagiriye inama umutoza wa Manchester United Ole Gunnar...

Rutahizamu wa LA Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yasabye umutoza wa Manchester...
20 March 2019 Yasuwe: 430 0

Umukinnyi wo muri Turkia yakuyemo ikabutura yereka abafana ba mukeba...

Umukinnyi witwa Mahmut Onur Toprak w’ikipe ya Sanliurfa Genclerbirligi...
20 March 2019 Yasuwe: 738 0

Umuherwe utunze miliyari 21 z’amapawundi yashyize akayabo ku meza kugira ngo...

Umuherwe wa mbere mu Bwongereza witwa Sir Jim Ratcliffe yamaze gutangaza ko...
20 March 2019 Yasuwe: 1309 0

Jose Mourinho yababajwe n’urwandiko rwashyizwe hanze bivugwa ko yanditse...

Hirya no hino mu binyamakuru hari gucicikana urwandiko mourinho yandikiye...
20 March 2019 Yasuwe: 1612 0

Amateka ya Sembagare Crysostome wakomeye cyane muri Rayon, Abakinnyi...

Umuryango waganiriye na Sembagare Crysostome, umukinnyi wo hagati wari...
19 March 2019 Yasuwe: 3026 0

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bafunguye inzu y’ubucuruzi bwo gusubiza...

Cristiano Ronaldo yafunguye inzu ikomeye mu mujyi wa Madrid wo muri...
19 March 2019 Yasuwe: 2783 0