Kigali

Rayon Sports inganyije na Mukura VS biyishyira mu mazi abira

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 May 2018 Yasuwe: 1229

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitwara nabi muri shampiyona kuko yongeye kunganya na Mukura VS 0-0, biha amahirwe APR FC na AS Kigali ziyiri imbere.

Mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’U Rwanda AZAM Rwanda Premier League,ikipe ya Rayon Sports inganyije na Mukura VS 0-0 mu mukino w’ishyiraniro wabereye I Huye.

Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ikomeje gukora amakosa menshi,kuko mu mikino 5 iheruka gukina mu marushanwa yose, yatsinzemo umwe gusa indi yose irayinganya.

Mukura VS yari ku mbehe yayo,yarushije bigaragara Rayon Sports ndetse yakabaye yayitsinze kuko yarase ibitego byinshi cyane.

Nubwo yari yagaruye Myugariro Rwatubyaye,Rayon Sports iracyafite byinshi byo gukora mu busatirizi bwayo bwasubiye inyuma muri iyi minsi.

Ivan Minnaert yabanje ku ntebe y’abasimbura kabuhariwe Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala,bibabaza benshi mu bakunzi ba Rayon Sports kuko niwe moteri yayo ndetse n’umwe mu bayifasha gutsinda ibitego.

Nyuma y’uyu mukino,benshi batangiye kuvuga ko Rayon Sports itangiye guharira igikombe abakeba cyane ko AS Kigali ya mbere ku rutonde iyirushaga amanota 6 mu gihe APR FC iyirusha5.

Byitezwe ko APR FC na AS Kigali zizongera ikinyuranyo kuri Rayon Sports,kuko zizakina ku munsi w’ejo.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze:
Gicumbi FC 2-1 Bugesera FC
Mukura VS 0-0 Rayon Sports FC
Amagaju FC 2-1 Musanze Fc

Imikino iteganyijwe ku munsi w’ejo
Kirehe FC vs APR FC (Kirehe )
Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi)
Sunrise FC vsAS Kigali (Nyagatare)

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kalisa

    Iki sikibazo wakibaza bafite imikino myishi ibategereje

    3 months ago

Inzindi nkuru

Alexis Sanchez yibasiriwe n’abafana ba Manchester United kubera igikorwa...

Rutahizamu w’ikipe ya Mancehester United Alexis Sanchez yibasiriwe n’abafana...
21 August 2018 Yasuwe: 1312 0

Inzu y’akataraboneka Rooney n’umuryango we bagiye kubamo muri USA yatangaje...

Umukinnyi w’Umwongereza Wayne Rooney agiye kugura inzu y’akataraboneka ku...
21 August 2018 Yasuwe: 1895 0

Kevin de Bruyne yavuze ukuntu Mourinho yatumye ava muri Chelsea...

Umukinnyi Kevin de Bruyne wafashije Manchester City kwegukana igikombe cya...
16 August 2018 Yasuwe: 2313 0

Antoine Griezmann yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye Sergio Ramos...

Rutahizamu Antoine Griezmann w’ikipe ya Atletico Madrid yatunguye benshi...
16 August 2018 Yasuwe: 3872 0

Jose Mourinho yabwiye amagambo akomeye Paul Pogba

Umubano wa Jose Mourinho na Paul Pogba wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’aho...
16 August 2018 Yasuwe: 2807 0

Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi

Umutoza Mashami Vincent wari usanzwe ari umutoza wungirije mu Mavubi...
16 August 2018 Yasuwe: 1352 0