skol
fortebet

Rayon Sports inyagiye Amagaju FC ikomeza gukomanga ishaka igikombe

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga Rayon Sports n’Amagaju FC urangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye Amagaju ibitego bigera kuri 4-1 ikomeza gukomanga yerekana ko ishaka igikombe cyane.
Rayon Sports yahise ishimangira umwanya wa mbere n’amanota 55 ni mu gihe irusha APR FC ya kabiri 11, ikarusha Police FC na AS Kigali za Gatatu amanota 12.
Ibitego 2 bya Nsengiyumva Mustafa, kimwe cya Djabel na kimwe cya Kevin nibyo bifashije ikipe ya Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga Rayon Sports n’Amagaju FC urangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye Amagaju ibitego bigera kuri 4-1 ikomeza gukomanga yerekana ko ishaka igikombe cyane.

Rayon Sports yahise ishimangira umwanya wa mbere n’amanota 55 ni mu gihe irusha APR FC ya kabiri 11, ikarusha Police FC na AS Kigali za Gatatu amanota 12.

Ibitego 2 bya Nsengiyumva Mustafa, kimwe cya Djabel na kimwe cya Kevin nibyo bifashije ikipe ya Rayon Sports kubona amanota 3 imbere y’Amagaju umukino waberaga kuri Stade Regional de Nyamirambo uyu munsi saa 18:00’.

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports isatira cyane, ku munota wa 12 Tediane Kone yahinduriwe umupira imbere y’izamu maze ashyizeho umutwe umupira ujya hanze.

Ku munota wa 16 Nsengiyumva Mustafa yazamukanye umupira aca murihumye ba myugariro b’Amagaju maze ateye mu izamu umupira umuzamu awukuramo. Nyuma y’iminota 2 gusa uyu musore yongeye guca murihumye aba basore b’Amagaju arabashuka nkugiye guhindura imbere y’izamu ahita atera mu izamu ari aho bita muri angle ferme igitego kijyamo biba bibaye 1-0.

Rayon Sports yakomeje gusatira ariko kureba mu izamu biranga bakagenda bahusha husha amahirwe amawe n’amwe yabazwe.

Ku munota wa 34 ikipe ya Rayon Sports yabonye coup franc ku ikosa ryari rikorewe Tediane Kone maze iterwa neza na Kwizera Pierrot umuzamu awukuramo ariko ntiyawufata ngo awukomeze maze Mustafa yongera kunyeganyeza inshundura, biba bibaye 2 bya Rayon Sports ku busa bwa Amagaju FC.

Umupira umuzamu yarekuye wanavuyemo igitego byasaga naho hari umukinnyi wa Rayon Sports wamukuruye, byamuviriyemo kugwa nabi urutugu rusohokamo birangira bamusohoye mu kibuga atwarwa na Ambulance maze ahita asimburwa na Fakiri Fabrice.

Umukino wakomeje igice cya mbere kirangira ntayindi mpinduka ibaye.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi ikipe ya Rayon Sports isatira Amagaju cyane, umusore Mustafa watsinze ibitego bibiri abifashijwemo na Savio ndetse na Djabel yakomeje gutanga akazi kuri ba myugariro ba Amagaju ariko agenda agorwa n’icyo akoresha umupira wa nyuma.

Rayon Sports yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa 59’ kuri coup franc yatewe na Pierrot, Muhire Kevin yatsindiye Rayon Sports igitego cya Gatatu.

Ku munota wa 60 umutoza w’Amagaju yakoze impinduka akuramo Yumba Kaite yinjizamo Amani Mugisho.

Ku munota wa 65 Masudi nawe yakoze impinduka akuramo Mustafa wari umaze gutsinda ibitego 2 yinjizamo Abuba Sibomana wari umaze iminsi mu imvune.

Ku munota wa 66 ku burangare bwa bamyugariro b’Amagaju Manishimwe Djabel ku ishoti rikomeye yatereye inyuma gato cyane y’urubuga rw’umunyezamu, igikomeye Fabrice yakoze ni ugukura umupira mu rushundura biba 4 bya Rayon Sports ku busa bw’Amagaju.

Ku munota wa 68 Masudi yakuyemo Kevin watsinze igitego cya 3 yinjizamo umusore Nova Bayama.

Rayon Sports yakomeje gusatira ubona ko ikeneye kongera umubare w’ibitego yatsinze.

Ku munota wa 83 Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Mugabo Gabriel yinjizamo Lomami Frank.

Ku munota wa 90 Alanga yenga yaboneye Amagaju igitego cy’impozamarira.

Abasore ba Rayon Sports bakomeje gusatira ariko kubona igitego cya Gatanu biranga umukino urangira ari 4-1.

Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports ihise isiga APR FC ya 2 amanota 11 kuko igize 55 mu gihe APR FC ifite 44. Ibi binakomeje kuba byayongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Twabibutsa ko shampiyona isigaje imikino igera ku 8 ngo irangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa