skol
fortebet

Rayon Sports inyagiye Police FC ikatisha itike ya kimwe cya kabiri

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports imaze kunyagira Police ibitego 4-1 mu mukino wa kimwe cya kane wo kwishyura biyihesheje amahirwe yo gukomeza muri kimwe cya kabiri ku kinyuranyo cy’ibitego 6-1 aho igomba guhura na Espoir FC.
Uyu mukino wari witezwe ko uri buze kugora Rayon Sports kubera ko benshi bemezaga ko Police Fc nk’ikipe yari yatsinzwe mu mukino ubanza 2-0 yagombaga kuza yakaniye kwishyura gusa ibyo siko byagenze kuko Rayon Sports itsinze byoroshye Police FC ibitego 4-1 ibitego byatsinzwe na (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports imaze kunyagira Police ibitego 4-1 mu mukino wa kimwe cya kane wo kwishyura biyihesheje amahirwe yo gukomeza muri kimwe cya kabiri ku kinyuranyo cy’ibitego 6-1 aho igomba guhura na Espoir FC.

Uyu mukino wari witezwe ko uri buze kugora Rayon Sports kubera ko benshi bemezaga ko Police Fc nk’ikipe yari yatsinzwe mu mukino ubanza 2-0 yagombaga kuza yakaniye kwishyura gusa ibyo siko byagenze kuko Rayon Sports itsinze byoroshye Police FC ibitego 4-1 ibitego byatsinzwe na Nshuti Dominique Savio,igitego cyitsinzwe na Umwungeri Patrick mu gihe Umurundi Nahimana Shassir yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino.Igitego kimwe cya Police FC cyatsinzwe na Danny Usengimana.

Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports Masudi Irambona Djuma yatangaje ko icyafashije ikipe ye kwitwara neza ari uko bumviye inama ze mbere y’umukino aho yari yababwiye kugerageza gufungura amazamu mbere ya Police FC.

Yagize ati “Mbere y’umukino nari nababwiye ibintu 2:dufite ibitego 2 iyo ni avantage ikomeye dufite gusa icyangombwa ni uko tubatanga igitego kuko nitubikora baraba basabwa ibitego 4 naho nibadutanga igitego baratwotsa igitutu gikomeye( pressure) ,twirinde ko batwotsa igitutu rero”.

Ku ruhande rw’umutoza Seninga Innocent yavuze ko nubwo atsinzwe ibitego 4 atari uko ikipe ye yoroshye cyane ko ahubwo ari urwego ikipe ya Rayon Sports iriho muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati “Ikipe ya Rayon Sports irakomeye ibitego 4 yabitsinda buri wese gusa bimpaye isomo kandi binyeretse ko hari icyo tubura nk’abakinnyi bakina mu bwugarizi bafite ubunararibonye abo ni n’abakinnyi mbura nazatekerezaho umwaka utaha”.

Uretse kuba ikipe ya Rayon Sports yarushaga cyane ikipe ya Police FC,Mu gice cya kabiri umusore Mushimiyimana Mohamed yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma yo kubwira nabi umusifuzi amushinja ko atasifuye ikosa yari amaze gukorerwa byaje gutuma Police FC irangiza umukino ari abakinnyi 10.

Ikipe ya Rayon Sports igomba guhura na Espoir FC yo yageze muri kimwe cya kabiri isezereye Marines ku itegeko ry’igitego cyo hanze dore ko umukino wo kwishyura warangiye 0-0 mu gihe umukino ubanza wabereye I Rubavu amakipe yombi yanganyije 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa