Rayon Sports irakina umukino wa mbere mu gikombe cy’intwali idafite Karekezi Olivier
Yanditswe: Friday 19, Jan 2018
Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier ntabwo azaboneka ku mukino ikipe ye izahura na AS Kigali mu mukino wa mbere w’igikombe cy’intwali uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20 Mutarama 2018 kubera ko yerekeje mu gihugu cya Swede nyuma yo gutsinda Etincelles igitego 1-0 mu mukino wa gicuti.
Karekezi yafashe indege nyuma yo gutsinda Etincelles ku wa 3
Amakuru agera ku Umuryango ni uko uyu mutoza yerekeje muri Swede ku mpamvu zizizwi n’ubuyobozi bwe kuko yabanje gusaba (...)
Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier ntabwo azaboneka ku mukino ikipe ye izahura na AS Kigali mu mukino wa mbere w’igikombe cy’intwali uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20 Mutarama 2018 kubera ko yerekeje mu gihugu cya Swede nyuma yo gutsinda Etincelles igitego 1-0 mu mukino wa gicuti.
Karekezi yafashe indege nyuma yo gutsinda Etincelles ku wa 3
Amakuru agera ku Umuryango ni uko uyu mutoza yerekeje muri Swede ku mpamvu zizizwi n’ubuyobozi bwe kuko yabanje gusaba uruhushya ndetse biravugwa ko azagaruka ku wa kabiri w’icyumweru gitaha aho azakomeza akazi ke nk’ibisanzwe.
Witakenge niwe ugomba gutoza umukino wa AS Kigali
Umukino wo ku munsi w’ejo uzatozwa n’umutoza wungirije Witakenge Jannot ufite akazi katoroshye ko gufasha Rayon Sports guhuza umukino cyane ko ifite abakinnyi benshi bakiri bashya.
Rayon Sports irabura abakinnyi benshi berekeje muri CHAN
Karekezi aherutse gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports ishobora kudakina iki gikombe kubera ko FERWAFA yashyizeho itegeko ry’uko buri kipe igomba gukoresha abakinnyi 3 gusa badafite ibyangombwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *