Rayon Sports irakira mu igeragezwa abandi bakinnyi bashya baturutse hanze
Yanditswe: Monday 15, Jan 2018
Kuri uyu wa mbere mu Nzove,Rayon Sports irakira mu myitozo abakinnyi 2 bashya barimo rutahizamu uturutse muri Cameroon ndetse n’umusore wakiniye ikipe ya Nigeria mu batarengeje imyaka 20.
Uyu yakiniye U20 ya Nigeria yaje i Kigali gukora igeragezwa muri Rayon Sports
Mu Cyumweru gishize, nibwo haje abakinnyi benshi baje mu igeragezwa muri Rayon Sports,ariko hasigaye abakinnyi 2 barimo uwitwa Mugume Yassin na Bokungu Besala Janvier, ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko bashimwe na (...)
Kuri uyu wa mbere mu Nzove,Rayon Sports irakira mu myitozo abakinnyi 2 bashya barimo rutahizamu uturutse muri Cameroon ndetse n’umusore wakiniye ikipe ya Nigeria mu batarengeje imyaka 20.
Uyu yakiniye U20 ya Nigeria yaje i Kigali gukora igeragezwa muri Rayon Sports
Mu Cyumweru gishize, nibwo haje abakinnyi benshi baje mu igeragezwa muri Rayon Sports,ariko hasigaye abakinnyi 2 barimo uwitwa Mugume Yassin na Bokungu Besala Janvier, ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko bashimwe na Karekezi Olivier gusa akibagerageza kugira ngo arebe ko bahabwa amasezerano.
Aba bakinnyi 2 bageze I Kigali muri iyi weekend ndetse kuri uyu munsi baraza gukora imyitozo biyereka abafana ndetse n’umutoza Karekezi Olivier.
Kugeza ubu,Umuryango nturahobora kumenya amazina y’aba bakinnyi gusa turakomeza kubibakurikiranira
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *