skol
fortebet

Rayon Sports irakira mu igeragezwa abandi bakinnyi bashya baturutse hanze

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere mu Nzove,Rayon Sports irakira mu myitozo abakinnyi 2 bashya barimo rutahizamu uturutse muri Cameroon ndetse n’umusore wakiniye ikipe ya Nigeria mu batarengeje imyaka 20.
Uyu yakiniye U20 ya Nigeria yaje i Kigali gukora igeragezwa muri Rayon Sports
Mu Cyumweru gishize, nibwo haje abakinnyi benshi baje mu igeragezwa muri Rayon Sports,ariko hasigaye abakinnyi 2 barimo uwitwa Mugume Yassin na Bokungu Besala Janvier, ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko bashimwe na (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere mu Nzove,Rayon Sports irakira mu myitozo abakinnyi 2 bashya barimo rutahizamu uturutse muri Cameroon ndetse n’umusore wakiniye ikipe ya Nigeria mu batarengeje imyaka 20.

Uyu yakiniye U20 ya Nigeria yaje i Kigali gukora igeragezwa muri Rayon Sports

Mu Cyumweru gishize, nibwo haje abakinnyi benshi baje mu igeragezwa muri Rayon Sports,ariko hasigaye abakinnyi 2 barimo uwitwa Mugume Yassin na Bokungu Besala Janvier, ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko bashimwe na Karekezi Olivier gusa akibagerageza kugira ngo arebe ko bahabwa amasezerano.

Aba bakinnyi 2 bageze I Kigali muri iyi weekend ndetse kuri uyu munsi baraza gukora imyitozo biyereka abafana ndetse n’umutoza Karekezi Olivier.

Kugeza ubu,Umuryango nturahobora kumenya amazina y’aba bakinnyi gusa turakomeza kubibakurikiranira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa