skol
fortebet

Rayon Sports iri hafi gusinyisha abakinnyi batatu bigaragaje muri shampiyona y’uyu mwaka

Yanditswe: Wednesday 15, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka,yatangiye gushaka uko yatangira gutegura umwaka utaha w’imikino izaba ifitemo imikino myinshi ariyo mpamvu yatangiye kurambagiza abakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.

Sponsored Ad

Rayon Sports irifuza kongera imbaraga mu busatirizi ariyo mpamvu yatangiye kurambagiza abakinnyi babiri bakina basatira barimo Sibomana Patrick uzwi nka Papy ukinira ikipe ya Mukura VS na Nyirinkindi Saleh ukinira Marines FC ariko akaba ari intizanyo ya APR FC.

Uretse aba bombi,ikipe ya Rayon Sports ngo yamaze gusinyisha myugariro wa Marines FC witwa Runanira Hamza kugira ngo azayikinire umwaka utaha,nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza.

Rayon Sports yatangiye ibiganiro na Sibomana Patrick uzasoza amasezerano y’amezi 6 yasinyiye Mukura VS mu mpera z’iyi shampiyona,kugira ngo azayikinire mu mwaka w’imikino utaha dore ko ishobora kongera gusubira mu mikino nyafurika iheruka gukoreramo amateka akomeye.

Rayon Sports kandi iri mu biganiro na Nyirinkindi Saleh uzasoza amasezerano muri APR FC mu mpera z’uyu mwaka,gusa uyu we bishobora kugorana kuko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ishobora kumusinyisha cyane ko yazamukiye mu ishuli ryayo, Intare.

Myugariro Runanira Hamza wa Marines FC,we biravugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports kugira ngo aze gukina hagati mu bwugarizi aho ashobora gusimbura Manzi Thierry ushobora kwerekeza mu Buhindi cyangwa muri Oman nawe yakuye muri Marines FC.

Aba bakinnyi bashobora kwiyongeraho Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports nawe bivugwa ko yamaze kwemera kuzakinira Rayon Sports ndetse ngo hari amafaranga yahawe nayo.

Rayon Sports iri kurwana n’ukuntu yakongerera amasezerano abakinnyi bayo aho abarimo Manzi Thierry,Rutanga Eric,Nyandwi Saddam n’abandi bagiye kurangiza amasezerano.




Sibomana Papy,Nyirinkindi Saleh na Runanira Hamza [wambaye 14 muri Marines] bashobora kuzakinira Rayon Sports umwaka utaha

Ibitekerezo

  • KIKWKWANYE IEBE KO ABO BAHUNGU BATAYICIKA kukoimbere hari urugamba rukoomeye.Ariko bashyire umutima ku mikino isigaye turebe ko ibendera ryazamuka uyu mwaka tukongera amateka kuyandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa