skol
fortebet

Rayon Sports iri mu biganiro na Saidi Abedi Makasi kugira ngo ayibere umutoza wungirije

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iri kurwana no kuzuza itsinda ry’abatoza bayo,iri mu biganiro na Saidi Abed Makasi ngo ave muri Espoir FC aze kungiriza umutoza Robertinho ushobora kongererwa amasezerano uyu munsi.

Sponsored Ad

Saidi Abed uzi neza umupira w’amaguru mu Rwanda, ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports ndetse biravugwa ko ashobora gutangira akazi mu mpera z’iki Cyumweru nkuko umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Tugomba kuzuza itsinda ry’abatoza kuko turashaka umusaruro mwiza mu marushanwa y’imbere mu gihugu byanze bikunze kandi twabonye ko ari kimwe mu bidutesha amanota. Twatangiye ibiganiro na Saïd Abed Makasi kandi biragenda neza twizeye ko atangira akazi mbere yo kurangiza iki cyumweru.”

Uyu muyobozi yemeje ko bamaze kumvikana n’Umutoza w’abanyezamu b’Ikipe y’Igihugu na AS Kigali, Thomas Higiro kugira ngo asimbure Nkunzingoma Ramadhan wasezeye ku kazi kubera kudahemberwa igihe.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona,izakira Amagaju FC kuri Stade ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa