skol
fortebet

Rayon Sports irimo umwenda w’akayabo ka Miliyoni 600

Yanditswe: Saturday 20, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-19, ntibyakunze ko ikomezanya n’umutoza Robertinho wakiyihesheje bitewe n’uko batumvikanye ku masezerano mashya bagomba guha uyu mutoza biza gutuma uyu mugabo watozaga Rayon Sports yigumira iwabo muri Brazil ndetse nabari bamwungirije bahita bava muri Rayon Sports.

Sponsored Ad

Ku ikubitiro iyi kipe yari yazanye umutoza w’umunya-Cameroun ariko ufite ubwenigihugu bw’u Butaliyani, Olivier Ovambe Mathurin aje mu igeragezwa ibintu bitamenyerewe kubatoza bava I Burayi aho yatoje imikino ya CECAFA Kagame Cup Maze Rayon Sports iviramo muri ¼ isezerewe na KCCA ku bitego 2-1.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye umusaruro w’uyu mugabo ndetse bakaba babona batamuragiza iyi kipe igiye gukina imikino nyafurika ya CAF Champions League.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gutangira umwaka w’imikino wa 2019-20 ifite umwenda w’amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 600, ni amafaranga ibereyemo RRA, Paul Muvunyi, Sadate n’abandi.

Iyi kipe iheruka gukora impinduka mu buyobozi maze komite ya Muvunyi Paul wari perezida isimburwa n’iya Sadate Munyakazi aba ari we utorerwa kuyobora Rayon Sports.

Mu kiganiro Sadate yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko afata ubuyobozi yasanze iyi kipe ifite umwenda wa miliyoni 600 kandi zigomba kwishyurwa.

Yagize ati”turifuza kuba twagira ishuri ryacu bwite ry’abana ryigisha umupira w’amaguru, kugira icungamari rikorera mu mucyo, hari kandi kwishyura umwenda wa miliyoni 600 nasanze tugomba kwishyura.”

Sadate kandi avuga ko bafite gahunda yo kubaka ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakomeye ndetse n’abatoza bakomeye.

Muri uyu mwenda iyi kipe ifite harimo miliyoni 250 bafitiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA), miliyoni 80 ya Paul Muvunyi wahoze ari perezida w’iyi kipe, miliyoni 64 y’Akagera Motor ya bus, iyi kipe kandi ifite miliyoni 30 za Sadate ari na we perezida w’iyi kipe, hakiyongeraho amafaranga ya Mama Hussein, ayo baguze abakinnyi batarishyura yose akagenda akangana na miliyoni 600.

Ibitekerezo

  • Ayo ni macye cyane tuzayabona kdi twubake na stade yacu.... Hahaha hahahahhahaah. Ko numva abayobozi aribo bafitiwe menshi? Niba bakunda ikipe bayarekeye ikipe. Gusa iyi nkuru irasiga akantu. Sadate aragira ati turashaka gushiraho ishuri ryigisha umupira. Ngo barashiraho icunga Mali rikorera mu mucyo. Ndumva Asa nkaho ygaye abarangije manda zabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa