skol
fortebet

Rayon Sports na APR FC zishobora kuzahurira ku mukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME CUP

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Nubwo byari byitezwe na benshi ko Rayon Sports na APR FC zishobora kuzahurira muri ½ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup,aya makipe ntashobora guhurira ahandi muri iri rushanwa uretse ku mukino wa nyuma gusa.

Sponsored Ad

Nyuma y’imikino y’amatsinda yarangiye ku munsi w’ejo taliki ya 14 Nyakanga 2019,amakipe yageze muri ¼ ni Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Rayon Sports yo mu Rwanda (mu itsinda A), KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania (mu itsinda B), APR FC yo mu Rwanda na Green Eagles yo muri Zambia (mu itsinda C), Gor Mahia FC yo muri Kenya na AS Maniema Union yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (mu itsinda D).

CECAFA yashyize hanze uburyo bw’uko amakipe azahura kuva muri ¼ kugera ku mukino wa nyuma aho APR FC iri mu nzira imwe n’ikigugu TP Mazembe ndetse bose nibatsinda imikino ya ¼ bazahurira muri ½ cy’irangiza.

Rayon Sports igomba kwisobanura na KCCA,iri mu nzira imwe na Gor Mahia na Green Eagles ndetse benshi bemeje ko iyi nzira ishobora kuyorohera ugereranyije n’iyo APR FC yaciyemo.

Uko azahura

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga

TP Mazembe vs Azam FC
KCCA vs Rayon Sports FC

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga

APR FC vs AS Maniema Union
Gor Mahia vs Green Eagles FC

Biteganyijwe ko iyi mikino yose yo gukuranamo izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, isaha iyi mikino izaberaho n’amafaranga yo kwinjira biramenyekana kuri uyu wa mbere.Imikino izajya ikinwa saa Kumi zuzuye uwa mbere mu gihe umukino wa kabiri uzajya atangira saa 18h30.


Gahunda ya CECAFA Kagame Cup

Ibitekerezo

  • ariko uyu munyamakuru ashobora kuba atangiye kureba umupira wjobundi nyuma ya 2000, ziriya kipe bazahura mbere yaho bazazicahe. buriwese afite umusozi agomba kurira kandi bimugoye.kandi buri ruhande rurabizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa