Rayon Sports isezereye ikipe ya LLB muri CAF Champions League
Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018
Ikipe ya Rayon Sports ikoze ibyo benshi mu bafana bayo bari bayitezeho,kuko imaze gutsinda ikipe ya Lydia Ludic Academic igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Prince Louis Rwagasore. Abakinnyi ba Rayon Sports babyitwayemo neza
Ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1, ikipe ya Rayon Sports ibashije gusezerera ikipe ya Lydia Ludic mu mukino wayigoye cyane mu gice cya kabiri. Tshabalala ahagaze neza cyane
Nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Kigali,Rayon Sports yasabwaga (...)
Ikipe ya Rayon Sports ikoze ibyo benshi mu bafana bayo bari bayitezeho,kuko imaze gutsinda ikipe ya Lydia Ludic Academic igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Prince Louis Rwagasore.
Abakinnyi ba Rayon Sports babyitwayemo neza
Ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1, ikipe ya Rayon Sports ibashije gusezerera ikipe ya Lydia Ludic mu mukino wayigoye cyane mu gice cya kabiri.
Tshabalala ahagaze neza cyane
Nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Kigali,Rayon Sports yasabwaga gutsindira LLB ku kibuga cyayo byanze bikunze cyangwa ikanganya nayo ibitego biri hejuru ya 2 none birangiye ikuye amanota 3 i Bujumbura.
Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Shaban Hussein Tshabalala ku munota wa w’umukino 30 nyuma y’umupira mwiza aherejwe na Nahimana Shassir awushyira mu rushundura bitumye agira ibitego 3 mu mikino 3 amaze gukinira iyi kipe nyuma yo kuva mu Magaju aguzwe miliyoni 5.
Abafana ba Rayon Sports bari benshi i Bujumbura
Icyafashije abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports kwitwara neza muri uyu mukino wari ugoye,ni ugushyira hamwe ndetse n’ubushake bavanye I Kigali bwo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho nkuko Niyonzima Olivier Seif yabitangarije Isango Star nyuma y’umukino.
Abakinnyi ba LLB babanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yagowe n’iminota 20 ya nyuma y’umukino kubera igitutu yashyirwagaho na LLB ariko birangiye ibyitwayemo neza ndetse ikatishije itike yo kwerekeza mu cyiciro gikurikiyeho aho bazahura na Mamelodi Sundowns.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports: Bakame,Manzi Thierry,Usengimana Faustin,Rutanga Eric Akram,Mutsinzi Ange,Niyonzima Olivier Seif,Kwizera Pierrot,Nahimana Shassir,Muhire Kevin,Tshabalala na Manishimwe Djabel.
Lydia Ludic Academic: Mutomzora Fabien (1),Harerimana Rashid Leon (3),Hakizimana Issa (15),Habonimana Celestin (20),Ndoliyobija Eric (12,)Iddy Said Djuma (5),Moussa Mossi Hadji (18),Ulimwengu Jules (7),Ndizeye Sefu Thomson (11),Harerimana Moussa Afkiz (10),Niyonkuru Pascal (13).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *