skol
fortebet

Rayon Sports ishobora kuzamura ibiciro by’umukino wa Costa Do Sol uzabera i Nyamirambo

Yanditswe: Wednesday 28, Mar 2018

Sponsored Ad

Rayon Sports ishobora kuzamura ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Costa Do Sol,kubera ko bazakinira kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuko stade Amahoro yagombaga gukinirwaho uyu mukino, izaberaho imihango yo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994 . Rayon Sports yabwiwe ko umukino uzabera kuri stade ya Kigali
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubwirwa na Minisiteri ya Siporo n’umuco ko izakinira umukino ubanza wa CAF (...)

Sponsored Ad

Rayon Sports ishobora kuzamura ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Costa Do Sol,kubera ko bazakinira kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuko stade Amahoro yagombaga gukinirwaho uyu mukino, izaberaho imihango yo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994 .

Rayon Sports yabwiwe ko umukino uzabera kuri stade ya Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubwirwa na Minisiteri ya Siporo n’umuco ko izakinira umukino ubanza wa CAF Confederations Cup izahuramo na Costa Do Sol I Nyamirambo aho kuba kuri stade Amahoro nkuko byari bisanzwe, kubera ko iyi stade izaba iri gutegurwa kugira ngo ibereho imihango yo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24,byatumye nayo ishobora kuzamura ibiciro byo kwinjira muri uyu mukino.

Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko ibiciro byo kwinjira bishobora kuzamurwa bikaba ibihumbi 3000 ahaciriritse aho kuba 2000 byari bisanzwe,ibihumbi 5000 ahatwikiriye mu gihe VIP bizaba ari ibihumbi 10000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Costa Do Sol izagera i Kigali mu Cyumweru gitaha

Kimwe mu bivugwa byatumye Rayon Sports izaca amafaranga menshi,ni uko Stade ya Kigali ari ntoya ndetse byitezwe ko uyu mukino uzarebwa n’abantu benshi.

Rayon Sports ishobora kuzamura amafaranga yo kwinjira ku mukino

Uyu mukino wo gushaka kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup uteganyijwe ku wa 06 Mata 2018 ku I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa