skol
fortebet

Rayon Sports ishobora kuzerekeza I London muri Kamena gusura Arsenal FC

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gufashwa na SKOL kwerekeza mu Bwongereza gusura Arsenal FC muri Kamena uyu mwaka,bitewe n’ubufatanye iyi kipe ifitanye n’uru ruganda.

Sponsored Ad

Uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda ruherutse gutangaza ko rwasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice yo kwamamazwa n’ikipe ya Arsenal FC, by’umwihariko ku nzoga yarwo ya Select,rugiye gufasha Rayon Sports basanzwe bakorana gusura iyi kipe yo mu Bwongereza bitarenze Kamena 2019.

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Ivan Wulffaert, yabwiye abanyamakuruku munsi w’ejo Taliki ya 09 Mutarama 2019, ko basinye amasezerano na Arsenal FC, azarangira muri Kamena 2021, ndetse akubiyemo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati “Twahisemo gukorana na Arsenal kubera ko isanzwe ikorana na RDB, n’ ikipe ikunzwe cyane ishobora kwamamaza ibicuruzwa byacu ku rwego rw’Isi kuko ikurikirwa n’abasaga miliyoni 88 z’abantu. Uyu mwaka w’imikino uzarangira Rayon Sports igiye mu Bwongereza i London muri izi gahunda zo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Mu masezerano ya SKOL na Arsenal hakubiyemo kwamamaza ibicuruzwa byayo no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze mu kohereza abatoza bayo bagakoresha imyitozo ikipe ya Rayon Sports hano mu Rwanda, ndetse no kuyifasha kwerekeza mu Bwongereza mu rugendo shuli rukubiyemo n’imikino ya gicuti.


Abayobozi ba SKOL bemeje ko Rayon Sports izasura Arsenal muri uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa