skol
fortebet

Rayon Sports ishobora kwerekeza I Burundi gushaka umusimbura wa Nyandwi Saddam

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurambagiza abakinnyi bayifasha kwiyubaka ndetse bagakosora amakosa yakozwe muri uyu mwaka w’imikino uzarangirana n’igikombe cy’Amahoro,biravugwa ko iri mu biganiro bya nyuma n’umukinnyi Rachid Leo myugariro ukinira LLB mu Burundi.

Sponsored Ad

Kuva Rayon Sports yatakaza umusore Nizigiyimana Karim wari uzwi nka Makenzi,ntirabona umusimbura we nubwo yagiye ikinisha abakinnyi nka Ndacyayisenga Jean d’Amour uzwi nka Mayor,Manzi Thierry wahakinaga rimwe na rimwe mu gihe cya Masudi na Nyandwi Saddam witwaye nabi ku buryo bugaragara.

Rayon Sports irashaka Rachid Leo ngo azibe icyuho cyasizwe na Makenzi

Biravugwa ko Rayon Sports yifuza kapiteni w’ikipe ya LLB Academic yo mu gihugu cy’uburundi witwa Rachid Leo kugira ngo aze gukemura ikibazo cyo kuri uru ruhande rw’iburyo rwananiranye.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,umutoza wa rayon Sports Robertinho yashimye uyu musore bahuriye mu mikino ya CECAFA ndetse yasabye ko bamuzana akaza kuziba iki cyuho cyabaye agatereranzamba.

Rachid Leo aravugwa muri Rayon Sports ndetse yagaragaye ku myitozo ya Rayon Sports ku munsi w’ejo ndetse biravugwa ko hari na mugenzi we bakinana bazazana muri Rayon sports.

Nyandwi Saddam yatengushye Rayon Sports

Biravugwa ko Rachid Leo afite indangamuntu y’u Rwanda bizatuma azajya akina nk’umunyarwanda ndetse ibi byakorohereza Rayon Sports yagonzwe n’abanyamahanga benshi mu mwaka w’imikino ushize.

Uretse Rachid Leo,Rayon Sports irifuza abakinnyi batandukanye barimo Nizeyimana Mirafa,Mvuyekure Emery ndetse ngo hari abanya Brazil babiri bashobora kuzanwa n’umutoza Robertinho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa