skol
fortebet

Rayon Sports yisubiyeho itangaza ko izitabira irushanwa rya Ndi Umunyarwanda Cup

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Nubwo ku munsi w’ejo byari byavuzwe ko ikipe ya Rayon Sports itazakina irushanwa rya Ndi Umunyarwanda Cup kubera ko abakinnyi bamwe bagiye mu biruhuko ndetse ko batategujwe ko hari irushanwa muri iki cyumweru,kuri ubu amakuru agera ku Umuryango aravuga ko iyi kipe yamaze kwisubiraho izakina iri rushanwa.
Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,nyuma yo gutangaza ko batazitabira kubera ko umutoza Karekezi Olivier yababwiye ko abakinnyi batiteguye, biravugwa ko ubuyobozi bwicaye (...)

Sponsored Ad

Nubwo ku munsi w’ejo byari byavuzwe ko ikipe ya Rayon Sports itazakina irushanwa rya Ndi Umunyarwanda Cup kubera ko abakinnyi bamwe bagiye mu biruhuko ndetse ko batategujwe ko hari irushanwa muri iki cyumweru,kuri ubu amakuru agera ku Umuryango aravuga ko iyi kipe yamaze kwisubiraho izakina iri rushanwa.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,nyuma yo gutangaza ko batazitabira kubera ko umutoza Karekezi Olivier yababwiye ko abakinnyi batiteguye, biravugwa ko ubuyobozi bwicaye bukabyigaho ndetse bamaze kwemera gukina iri rushanwa.

Byavugwaga ko ikipe ya Rayon Sports ishobora gusimburwa na Bugesera FC yabaye iya 5 cyane ko iri rushanwa ryagombaga gukinwaga n’amakipe yaje mu myanya 4 ya mbere muri shampiyona ishize.

Rayon Sports izacakirana na Police FC ku munsi w’ejo saa kumi n’ebyiri mu gihe APR FC yo izahura na AS Kigali ku i saa cyenda zuzuye.

Igikombe cya Ndi Umunyarwanda cyateguwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge ndetse na FERWAFA aho ikipe izaza ku mwanya wa mbere izahabwa akayabo ka miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda,iya kabiri izatwara 3 ikipe ya 3 izegukana miliyoni 2.

Ibitekerezo

  • bajye baha amakipe agafaranga gatubutse kuko usanga amenshi yagendeye mugutegura gusa, maze amakipe akabihomberamo, kuko umukinnyi asigaye ahenze hanze hano bana ba mama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa