skol
fortebet

Rayon Sports ishyikirijwe igikombe cya shampiyona mu byishimo bikomeye (amafoto)

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku mukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Azam FC wateguwe mu rwego rwo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino urangiye Rayon Sports inyagiye Azam FC 4-2 ibintu byashimishije abafana bayo bikomeye.
Uyu mukino wateguwe kubufatanye bwa AZAM TV isanzwe ari umuterakunga mukuru wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA nyuma y’aho shampiyona yarangiye Rayon Sports idahawe igikombe yari yatsindiye. (...)

Sponsored Ad

Ku mukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Azam FC wateguwe mu rwego rwo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino urangiye Rayon Sports inyagiye Azam FC 4-2 ibintu byashimishije abafana bayo bikomeye.

Uyu mukino wateguwe kubufatanye bwa AZAM TV isanzwe ari umuterakunga mukuru wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA nyuma y’aho shampiyona yarangiye Rayon Sports idahawe igikombe yari yatsindiye.

Iyi kipe itozwa na Masudi Djuma niyo yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot cyishyurwa ku munota wa 41 na Yahya Mudhatir byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yaje yariye karungu maze ku munota wa 49 ishyiramo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Savio.Ntibyatinze kuko ikipe ya Azam Fc yakomeje gusatira izamu rya Rayon Sports biza kurangira yishyuye iki gitego cyatsinzwe na Mohamed Yahya ku munota wa 55.

Ikipe ya Azam FC yatangiye gusimbuza abakinnyi bari bakomeye ishyiramo bamwe mu bakiri bato bayo, byahaye amahirwe Rayon Sports yo gusatira iyi kipe cyane bituma Muhire Kevin abatsinze igitego cya 3.

Rayon Sports ntabwo yacitse intege kuko nyuma y’aho umukino wari urangiye bongeyeho iminota 4 ku munota wa 3 w’inyongera Nahimana Shassir yatsinze igitego cya kane cyatumye umukino urangira ari ibitego 4-2.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Kakule Mugheni Fabrice, Nshuti Savio Dominique.

Azam FC : Mwadini Ali, Gambo Ismail, Kangwa Bruce, Kheri Abdallah, Mwantika David, Yahya Mudathir, Abdalla Masoud, Domayo Frank, Yahaya Mohamed, Yahya Zayd, Kipagwile Iddi.

Amafoto yaranze uyu mukino dukesha Ruhagoyacu :








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa